Kuri uyu Gatatu, tariki 12/02/2025 kuri Stade de l’Amitien ku Mumena ikipe yo mu kiciro cya Kabili City Boys FC yakiriye mukuru wayo wo mu kiciro cya Mbere Gorilla FC, umukino watangiye Saa Munani na 58! Watangiye Gorilla FC igaragaza ko koko ari nkuru kuko yakiniraga mu kibuga cya City Boys ntibyanatinda mu guhererekanya umupira ku munota wa 2 gusa Ndikumana Landry atsinda igitego cya 1 cya Gorilla FC, n’ubundi Gorilla FC yakomeje gusatira City Boys maze ku munota wa 19 Sally Yipoh ahereza umupira Ndikumana Landry ariko awutera mu ntoki z'umunyezamu Bate Shamiru.
Ku munota wa 24 umukinnyi wa Gorilla FC Sally Yipoh yahaye umwanya Frank yinjirana imbaraga ashakisha umupira ku munota wa 25 Gorilla FC yabonye koroneri ariko ntiyagira icyo itanga.
Ku munota wa 27 ku makosa y'abo hagati ba City Boys Frank wa Gorilla FC yabanyuze hagati ariko umupira awutera mu ntoki z'umunyezamu Bate Shamiru.
Ku munota wa 29 Gorilla yabonye kufura ku ikosa ryaturutse ku bakinnyi bo hagati iterwa na Nsanzimfura Keddy ariko atera hejuru cyane y'umutambiko w'izamu.
Numero 7 Iroko Babatunde wa City Boys ku munota wa 36 yazamukanye umupira awuhawe na Gitangaza Joseph ariko umupira unyura gato iruhande rw'izamu
Ku munota wa 45+1 Gorilla yakomeje guhanahana umupira bakinira hagati igice cya mbere kirangira ari igitego 1 ku busa bwa City Boys
Igice cya 2 cyatangiranye imbaraga cyane kuri City Boys aho abo hagati Mbaga Patrick na Gitangaza Joseph bubatse urukuta rwagoye cyane abataka ba Gorilla FC. Abakinnyi ba City Boys bageze ku munota wa 52 batera igitutu Gorilla cyane abakinnyi bo hagati maze ku munota wa 54 Mucyo Jean de Dieu ayibonera Igitego biba 1-1.
Ikipe zombi zakomeje gusatirana ari nako abatoza ku mpande zombi yaba Alain Kirasa wa Gorilla FC na Karisa Shan Vice President wa City Boys watoje mpaka umukino usoje gusa akajya agisha inama umutoza mukuru Niyibizi Jean Claude bose bari bafite ishyaka ubona ko harushaka iInsinzi ariko umukino urangira ari 1-1.




Mu yindi mikino AS Kigali yatsinze Vision FC igitego 1-0, Intare zitsindwa na Mukura VS 1-0, Nyanza itsinda Police FC 2-1, Amagaju atsinda Bugesera FC 2-1, Rutsiro itsindwa na Rayon Sports 2-1, AS Muhanga itsindwa na Gasogi United 2-0, APR FC inganya nya Musanze FC 0-0.



Amaforo: Gorila FC.