Kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025 Ikipe y'Igihugu y'Abagore (Amavubi) yakoze imyitozo ya nyuma yitegura Ikipe y'Igihugu ya Misiri bafitanye Umukino ubanza ejo saa Cyenda kuri Kigali Pele Stadium.
Ikaba yasuwe na President wa Ferwafa n'abamwungirije. Yashimiye abakinnyi ishyaka yabonye bafite anabasaba kurikomeza maze bakazasezerera Misiri. Ababwira ko nk'ubuyobozi bubari inyuma kandi bagomba guharanira ishema ry'igihugu nta mikino kandi Abanyarwanda babafitiye ikizere. Ku bisabwa byose no kubitarakemuka nko kugira abatoza bahoraho nabyo bigiye gukemuka vuba kandi ibigenerwa ikipe y'Abagabo nabo ari byo bazakomeza kugenerwa.
Kapitene Ndakimana Angelina yavuze ko ibikenewe byose ngo bategure umukino w'ejo babibonye kuko kuva ku myitozo ibanza kugeza uyu munsi biteguye kuzatsinda ikipe ya Misiri. Akaba asaba Abanyarwanda kuzaza kubashyigikira ntibibe nk'ibisanzwe bisanga muri Stade bonyine.
Umutoza mukuru Cassa Mbungo Andre yavuzeze ko mu minsi itageze mu icumi amaranye n'ikipe abona biteguye neza kandi abakinnyi bazamuye urwego kuko uko batangiye kugeza ubu harikimaze kwiyongera. Ku bijyanye n’uko yaba azi Ikipe ya Misiri, yavuze ko nta byinshi bazi kuko Misiri ari igihugu kiyubatse mu mupira ariko bazagerageza bakitwara neza. Ku kibazo cya Mukandayisenga Jeanine (Kaboyi) cy’uko yahamagawe ariko akaba atagaragara mu myitozo yatangaje ko arwaye Grippe yatumye adakora neza imyitozo, akaba kandi yunga murya Kapitene ashishikariza Abafana b'Umupira ko bazaza gushyigikira ikipe yabo ari benshi.
Abakinnyi bamaze gusezererwa muri camp mu rwego rwo kugabanya umubare.
- MUKANDAYISENGA Jeannine
- UMUHOZA Angelique
- ABIMANA Djamilla
- NIYONKURU Goretti









Amafoto: FERWAFA