blank

Kuri uyu wa Gatanu tariki 21Gashyantare 2025 kuri Kigali Pele Stadium habereye umukino wahuje ikipe y'igihugu ya Misiri y'abagore n'iy'abagore y'u Rwanda Amavubi ni mu mukino ubanza mu majonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Morocco muri 2026.

Ni Umukino watangiye abakinnyi ba Misiri bagaragaza ishyaka Fahmi Nour wagoye cyane ba myugariro b'Amavubi ariko bagerageza kwirwanaho. Ikipe y'u Rwanda nayo yageragezaga kwataka ariko ba myugariro ba Misiri bakababera ibamba umupira ukomeza gukinirwa cyane mu kibuga hagati mu gice cya mbere ku mpande zombie.

Mu gice cya Kabiri byagaragaye ko umutoza Casa Mbungo Andre yabahaye inama yo gukomeza bataka bashaka igitego ku munota wa 46 Mukeshimana Dorothee yagerageje kuzamukana umupira ariko abanyamisiri barimo myugariro Abedel Nour ahagarika umupira neza.

Misiri yongeye kurokoka ubwo Uwitonze Nyirarukundo yageraga imbere y’izamu maze akarekura ishoti rikomeye ariko umuzamu wa Misiri Habiba Emad Sabry Mohamed aratabara.

Ku munota wa 61, umukinnyi wa Misiri Mohamed Babiba Hafiz yazamukanye umupira atsinda igitego acitse ba myugariro b'u Rwanda wabonaga baketse ko yaraririye ariko abasifuzi bemeza ko ari igitego

Abakinnyi b'u Rwanda bagerageje gukomeza kureba ko bakwishyura ariko umukino uza kurangira ikipe ya Misiri itahanye Insinzi y'Igitego 1-0 bw'u Rwanda imbere y'abafana bayo.

Umutoza Casa Mbungo Andre mu kiganiro n'itangazamakuru umukino urangiye yavuze ko bakinnye n'ikipe nziza kandi n’ubwo nibayisanga n’iwabo izaba ari nziza kurushaho kuko izaba iri n'imbere y'abafana bayo ariko nabo bazagerageza bakaba bayikuramo cyangwa se bakabona igitego kimwe byakwanga bakaniga kuko Misiri ari ikipe y'igihugu cy'umuco w'umupira w’amaguru, anasaba ko buri wese yakora uko ashoboye umupira w'abagore ugatera imbere yaba abatoza, abanyamakuru bikareka kwegekwa ku bayobozi gusa.

Umukino wo kwishyura ukazabera mu Misiri itariki ya 25 Gashyantare 2025. Ikipe izarokoka hagati ya Misiri ndetse n'u Rwanda ikazakomeza mu ijonjora rya kabiri yarirenga ikabona itike yo gukina igikombe cya Afurika kizabera muri Morocco muri 2026.

blank
Abakinnyi ikipe y'u Rwanda yari yabanje mu kibuga
blank
Abakinnyi umutoza Casa Mbungo Andre yari yahisemo kubanza mu kibuga
blank
Minisitiri wa Siporo yitabiriye uyu mukino
blank
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri ya Siporo nawe yari ahari
blank
Perezida wa FERWAFA nawe yitabiriye uyu mukino
blank
Abafana bitabiriye uyu mukino
blank
Rwarutabura, umufana ukomeye wa Rayon Sports n'amavubi yari yitabiriye uyu mukino

blank

blank

blank

blank

blank

blank

Amafoto: FERWAFA