Nyuma y’umukino Rayon Sports yakiriwemo n’Amagaju i Huye kuri uyu wa gatandatu, tariki 22 Gashyantare 2025, ukarangira banganije 1-1. Umutoza w’Amagaju Amars Niyongabo agatangaza ko Robertinho ari umutoza usanzwe, abayobozi ba Rayon Sports batangiye kumwigaho.
Bamwe mu bayobozi ba Gikundiro Isaro ry’i Nyanza, barangajwe imbere na Twagirayezu Thadee, Gacinya Chance Denis, Murenzi Abdallah ndetse na Claude Muhawenimana nyuma y’umukino Rayon Sports yanganijemo n’Amagaju 1-1, bafashe isaha irenga baganira ku hazaza h’umutoza wayo mukuru Robertinho muri Rayon Sports.




Ibi bije nyuma y’uko kuwa gatatu, tariki 18 Gashyantare 2025, Rayon Sports itakoze imyitozo nyuma yo kwirukanwa ku kibuga cya SKOL mu Nzove ishinjwa kutubahiriza ibikubiye mu masezerano basinyanye.
Imibanire y’abafana n’abayobozi
Umufana Semugeshi (izina dukoresheje kubwo umutekano we) ati: “Navuga ko nk’uriya mugabo Kamananga uvuga ko abasaza ari abanyamitwe. Hera kubyo bakoreshaga biyamamaza ‘Bus ukwa mbere iraba itwara abakinnyi’ ubu turi mu kwa kangahe?
Bati “ku isoko umwataka intwaro karundura!!” Nawe warabibonye ni Biramahire w’i Kanombe ubu ikipe ya Jean Fidele na Sadate niyo ikiri mu kibuga. Ahubwo bafashe abakozi bose barirukanye muri 11 hasigaye 4. Imiyoborere y’ikipe yasubiye hasi cyane. Bavugaga ko ikipe Jean Fidele ayigize iye ngo ifite ibiro mu isoko rya karoti Kicukiro bo bakoze iki ko ariho tukiyibona? Bavugaga ibyo bibagiwe ko bo ku bwabo ibiro by’ikipe babigendanaga mu mamodoka yabo.
Iyo bus bahora babeshyeshya amafaranga isabwa n’amaze kuyigendaho wakwibaza ngo ese yose ajya mu Akagera? Niba ajyayo se yose aguma mu Akagera cyangwa hari undi agarukira?
Bikomeje kuvugwa ko abasaza bacagaguranye bitewe n’igurwa ry’abakinnyi rirangiye n’ibindi by’abaterankunga ngo buri wese arakwega yishyira ibyo byose n’iby’ejobundi kuri SKOL nibyo biri gutuma dutakaza gutya. Nyamara koko iyo baza kuba aba Rayon cyangwa abakunzi bayo bari kuza bafatanya na Jean Fidele bagakomeza kubakana ibirambye ariko baraje mu kagambane bati: “ntabaye president sinaba nkaze”.
Uzumve abaperezida baruzuye. Ibyo ntacyo bidufasha baje ahubwo guca ibice abakunzi. Ubu ama Fan clubs ni induru abakunzi murahura mwari inshuti ati: “wowe uri kumwe n’abasaza ntitukwemera.” Muvunyi amenye ko iki gikombe nitukibura ari agahinda azaba yongeye kuko yaduteye ku bwa ba Mwarara na Saido.”
Undi nawe twahaye izina Eric yunzemo ati: “Sha ni ikibazo gikomeye, nabuze n’ukuntu mva i Huye. Niba umuntu azareka guherekeza iyi kipe, nimba bizagenda bite! Ibibazo bafitanye babikemure, baturekere ikipe yacu kuko ubu twari turi ahantu heza. Ikipe irusha mukeba amanota 6 none avuyemo. Ese ubu turagana he? Nibagire ikintu batwereka kuko birarenze pe. Ese ikipe izajya ikina ari uko ifite Muhire Kevin, Ombalenga na Adama Bagayogo?”
Angel (nawe twahaye iri zina kubwo impamvu z’umutekano we) yunzemo ati: “mbona ikibazo kiri muri komite kandi cyaje muri aka gace k’igura n’igurisha tuvuyemo. Abakinnyi bose tubona baguzwe na Jean Fidele. Ese nk’umuntu waguze Assana Nah, umuntu waguze Biramahire Abeddy? Uzi ko iri soko ryaduhombeye? Uwaguze yaguze Daffe wenyine. Dukinisha Fall Ngagne akagera aho ava mu kibuga yavunitse kandi haraguzwe umusimbura udakina Jalo? Rayon Sports si iyo kubura Muhire Kevin, Ombalenga Fitina, Adama Bagayogo igatakaza. Ntabwo aho ariho wagashingiye uvuga ko ikipe yatakaje kubera kubura abakinnyi.”
“Rayon Sports imaze gukora utuntu 2 tutari twiza. Igize itya isezerera umutoza wongerera abakinnyi ingufu, arigendera. Izana undi ntiyigeze atoza n’imikino 5, basanga ntakirimo aba aragiye. Ejo bundi iragenda izana umuterankunga FORZZA abaha 5,000,000Frw baduhagarikira imyitozo mu Nzove. Mu by’ukuri, Rayon Sports komite yayo ntihamye.”
“Ese ubundi abo bakinnyi bo bajya gukora imyitozo bakabagarura, bakababwira ngo uyu munsi ntimukora harimo ibibazo. Bakagaruka bakitahira bagakora umwitozo umwe, urumva ubategerejeho ibirenze biriya ushingiye kuki? Aya manota ntituyashinja Muhire Kevin, Ombalenga na Bagayogo bavunitse ahubwo ni aya komite ubwayo. Kuko nabo iyo badashyira akajagari mu bafatanyabikorwa ikipe iba yaragumye mu mwuka umwe nyuma yo gutsinda Kiyovu, twamaze no gusezerera Rutsiro. Rayon Sports y’aba basaza ya kera siyo dufite.”

Ese koko nta birantega ziri muri Rayon Sports?
Mu nteko rusange iheruka ubwo Itoroshi.rw twabazaga ubuyobozi bwa Rayon Sports uburyo bategura imishinga ariko bafite "BIRANTEGA". Mu gisubizo baduhaye bavuze ko ntayo rwose kuko birantega ya mbere ari ukubura amanota atatu! Ariko siko kuri, kuko uhereye ku manza ifite Gatete Vincent, akaba na President wa Fan Club yitwa VISION yareze Rayon Sports kumubuza gucuruza kuri stade kandi afite amasezerano ateshwa agaciro kuko yayahawe na Jean Fidele. Binavugwa ko Chop Life nayo yitegura kurega Rayon Sports, kubwo guhuhura amasezerano ikazana umufatanyabikorwa ufite ibikorwa bimwe n’ibya ‘Chop Life’.

Iyo munyangire kandi ikomeje kugeza Rayon Sports habi kuko kugeza ubu buri wese witwa ko yakoranye na President Uwayezu Jean Fidele agomba kuzigizwayo! Ikindi abafana bibaza ni uburyo perezida Munyakazi Sadate asa n’uwigijweyo kandi yari afitiye akamaro ikipe bavuga bati: “nkaziriya Miriyoni Eshanu (5,000,000Frw) ziri mu byateje ibibazo hagati ya Rayon Sports n’umufatanyabikorwa Mukuru (SKOL), perezida Munyakazi Sadate yatangaga ayaruta.
Ese umuti w'izi birantega waba uwuhe?
- Ubuyobozi bwa Rayon Sports bukwiriye gusenyera umugozi umwe. Bukirinda ikitwa munyangire kiri ku ruhembe.
- Kubaha amasezerano Rayon Sports yasinyanye n'abafatanyabikorwa bayo.
- Gukorana n'umukozi ushoboye inshingano ashinzwe, ntiharebwe ngo uyu yazanywe na naka.
- Gukorera mu mucyo birambye.
Amafoto: Rayon Sports