blank

Kuri uyu wa kane agace ka kane katangiriye Rubavu kerekeza Karongi, yari intera y'ibirometero 95.1. Ni isiganwa ry'amagare ryatangiye saa 11h00' byari biteganijwe ko umukinnyi wa mbere asoza saa 13h30'. Iri isiganwa ryari rifite ingufu ugereranije n'uduce twabanje ariko dufite umwihariko ko harimo imisozi n'amakorosi menshi mu muhanda. Ni isiganwa rikomeye ryiganjemo abakinnyi bakiri bato ntawurengeje imyaka 20 y'amavuko byari bigoye kumenya uri butsinde kariya gace bose bari bafite imbaraga cyane ko isiganwa ryasoje muri Sprint.

blank
Joris Delbove wegukanye aka gace

Mu birometero 23 bya mbere abanyarwanda bari imbere ni Munyaneza Didier, Uwiduhaye Mike na Nsengiyumva Shemu hagati ya peleton harimo iminota 3'20". Mu isiganwa habamo gukorera amanota ku mukinnyi ku giti cye haba mu misozi cyangwa ahatambika. Munyaneza Didier  ukinira Team Rwanda yegukanye amanota ahatambika i Gacaca mu gihe Nsengiyumva Shemu ukinira Java Innovotec yegukanye amanota mu misozi, uwegukanye Tour du Rwanda stage ya 4 Joris Delbove ni umufaransa ukinira ikipe ya TotalEnergies akaba yambaye umwenda w'umuhondo awambuye mugenzi we  Fabien Doubey nawe ukinira TotalEnergies.

Kugeza ubu umukinnyi w'umunyarwanda uri ku mwanya wa hafi ku rutonde rusange ni Masengesho Vainqueur waje ku mwanya wa 9 ukinira team Rwanda, Manizabayo Eric waje ku mwanya wa 11 ukinira Java Innovotec mu gihe Mugisha Moise yaje ku mwanya wa 16 .

Kugeza ubu agace ka 4 abakinnyi b'abyanyarwanda baje mu 10 ba mbere harimo Masengesho Vainqueur, Manizabayo Eric na Mugisha Moise,u mukinnyi waje ku mwanya wa mbere akaba bose yabasize amasegonda 3".

Agace ka 5 kazakinwa kuri uyu wa gatanu, atriki 28 Gashyantare 2025 kazatangirira i Rusizi kaza mu karere ka Huye. Ni intera ingana na Km144 isiganwa rizatangira saa 11h00' risoze saa 14h45'.

blank

blank
Abana bishimiye kureba Tour du Rwanda
blank
Abafana bari benshi aho amagare yanyuraga
blank
Abanyeshuri n'abarimu babo nabo baje kureba Tour du Rwanda
blank
Ati: "Reka nsigarane urwibutso"

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

Amafoto: Tour du Rwanda