Kuri uyu wa gatanu, tariki 28 Gashyantare 2025, kuri Kigali Pelé Stadium ikipe ya Vision FC yakiriye Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’u Rwanda.
Ni umukino watangiye saa cyenda z’amanywa. Vision yari yakiriye uyu mukino byayisabye iminota 18 ngo Musa Esenu ayitsindire igitego cyayizezaga kuva ku mwanya mubi iriho. Yakomeje gukina ishaka ibindi bitego ari nako Rutsiro nayo yashakaga igitego cyo kwishyura.
Ku munota wa 28 rutahizamu Habimana Yves yishyuriye Rutsiro FC kiba n'igitego cya karindwi atsinze muri shampiyona y'uyu mwaka. Vision FC yakomeje kurwana no gushaka igitego cy’insinzi ntibyayihira. Ku munota wa 41 yaje gutsindwa igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mbusa Jeremie. Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 2-1.
Igice cya Kabili cyaranzwe no gusatirana ku mpande zombi ariko nta kipe n’imwe yabashije kwinijiza igitego mu izamu ry’indi. Umukino urangira Vision FC itsinzwe na Rutsiro FC 2-1.
Rutsiro FC yakuye amanota atatu kuri Kigali Pelé Stadium iba intsinzi ya 6 muri Shampiyona y’u Rwanda, ijya ku mwanya wa 7 n’amanota 26, Vision FC yagumye ku mwanya wa 15 n'amanota 12, ikurikiwe na Kiyovu Sports n'amanota 12. mu gihe Rayon Sports iyoboye urutonde n'amanota 41, ikurikiwe na APR FC n'amanota 37.

Imikino y’umunsi wa 19 wa shampiyona y’u Rwanda, izakomeza kuri uyu wa gatandatu, tariki 01 Werurwe 2025 Muhazi United yakira Etincelles, Amagaju yakire Bugesera FC, Kiyovu Sports yakire Gorilla FC, Marine yakire Mukura VS, Musanze FC nayo yakire AS Kigali. Ku cyumweru hazaba imikino ibiri ikomeye, saa cyenda kuri Kigali Pele Stadium Rayon Sports izaba yakira Gasogi United, mu gihe saa kumi n’ebyiri n’igice Police FC izahakirira APR FC.

Amafoto: Rwanda Premier League