Kuri uyu wa gatandatu hakinwaga akace ka gatandatu katangiye ku isaha ya saa 11:00' kagasozwa saa 14h05’ yari intera ya 131.5Km aho aka gace kahagurikiye mu karere ka Nyanza kagasorezwa Kigali kuri Canal Olympia, kabanziriza agace ka nyuma k'isiganwa rya tour du Rwanda rimara iminsi umunani kakaba gafite umwihariko ko batangiye kubara hashize intera ya 3Km uvuye mu mujyi wa Nyanza.
Hakoreshejwe umuhanda mushya uva i Nyanza ujya Bugesera unyura ku Gasoro, i Busoro na Rwabusoro ni umuhanda urimo uduce twinshi tuzamuka cyane ikindi muri iri siganwa rifite umwihariko bitandukanye n’andi yabanje kubera harimo ahantu henshi hatangirwa amanota utwaye ayo manota uyatwaye akaza guhembwa ari nabyo abanyarwanda begukanye inshuro nyinshi barimo Munyaneza Didier, Mugisha Moise na Masengesho Vainqueur utwo duce harimo umuzamutsi mwiza, ukora Sprint (igitambika). Umukinnyi wayoboye abandi igihe kirekire bataramushyikira.
Habanje gukinwa agace kitwa Prologue aho kari kagizwe na 4.1 km aho bagatangiza kugira ngo haboneke umukinnyi utangirana umwenda w'umuhondo kugeza ubu kuri iyi stage ibanziriza iya nyuma uwo mwenda bagiye basimburana kuwambara bigaragaza imbaraga n'ishyaka ku basiganwaga byari bigoye kumenya uwegukana agace cyangwa kumenya uza kwambara umwenda w'umuhondo ugaragaza umukinnyi umaze gukoresha ibihe bito kurusha abandi.
Kugeza ubu abakinnyi batandukanye bagiye begukana ibihembo umukinnyi muto witwaye neza mu isiganwa Milan Donle wahembwe na Prime insurance, uwatwaye aka gace ka gatandatu ni umunya_Eritrea Nahom Araya wahembwe na Amstel, umukinnyi ukiyoboye abandi ku rutonde rusange ni Fabien Doubey wahembwe na Visit Rwanda ukinira ikipe ya TotalEnergies akaba icyambaye umwenda w'umuhondo, umunyarwanda witwaye neza mu kuzamuka imisozi ni Nsengiyumva Shemu ukinira ikipe ya Java Innovotec wahembwe na Forzza Bet hahembwe kandi umunyarwanda mwiza mu isiganwa ukinira team Rwanda Masengesho Vainqueur, umukinnyi wahembwe kandi ni uwitwaye neza muri sprint akaba akinira Team Rwanda Munyaneza Didier, umukinnyi wayoboye abandi igihe kirekire bataramugeraho Niyonkuru Samuel ukinira Team Amani akaba yahembwe na Ingufu Gin Ltd.







Amafoto: Tour du Rwanda