blank

Kuri iki Cyumweru tariki ya 02 Werurwe 2025 kuri Kigali Pele Stadium ikipe ya Police FC yakiriye APR FC ku mukino w’umunsi wa 19 wa Shampiyona. Umukino ukaba watangiye Saa moya nyuma y’uwari wabanje aho Rayon Sports yari yakiriye Gasogi United bakaba banganyije 0-0.

Umukino ukaba watangiye APR FC ifite ishyaka ryo gushaka igitego mu gihe Police FC yo wabonaga yiga umukino, ku munota wa 7 gusa ku burangare bwa bamyugariro Hakim Kiwanuka yari yamaze kubonera APR FC igitego.

blank
Hakim Kiwanuka yishimira igitego yari amaze gutsinda

Police FC yahise izamukana umupira isa n’ikangutse abakinnyi bayo nka Mugisha Didier (Taichi), Hakizimana Muhadjili na Byiringiro Lague bahererekanyaga umupira neza ariko hakabura uwabyaza uburyo babonaga umusaruro.

Kuva ku munota wa 22 amakipe yombi yakomeje kubaka uburyo n'imikinire iryoheye ijisho aho imwe yageraga ku izamu ry'iyindi ariko hakabura iyabyaza umusaruro amahirwe zabonaga zombi igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe cya APR FC ku busa bwa Police FC 0-1.

Igice cya Kabili kigitangira APR FC yakinanye imbaraga yubaka  uburyo bwiza cyane ikomeza gukinira mu kibuga cya Police FC Clement Niyigena abona umupira mwiza ku mutwe maze ahereza Djibril Ouattara ku munota wa 46 atsindira APR FC  igitego cya Kabili, yakomeje gukina neza maze kumunota wa 57 Yakubu Issah akorera ikosa Denis Omedi mu rubuga rw'amahina hatangwa penariti yatewe neza na Djibril Ouattara kiba igitego cya gatatu cya APR FC ku busa bwa Police FC  ahita anatanga umwanya hinjira Mamadou Sy.

Police FC nyuma yo gutsindwa yagiye inyuzamo ikabona uburyo ishaka uko yabubyaza umusaruro ariko umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre akarinda izamu rye neza.

Ku munota wa 90 yaje kubona igitego gitsinzwe na Henry Msanga ku mupira yari ahawe na Jibrin Akuki wari winjiye asimbura Bigirimana Abed maze arekura ishoti riruhukira mu izamu rya APR FC.

Ku munota wa 90+3' iyi kipe ya Police FC yabonye Penariti maze iterwa na Mugisha Didier ariko umunyezamu Ishimwe Pierre ayikuramo.

Umukino warangiye APR FC yegukanye intsinzi y'ibitego 3-1 ikomeza kuba ku mwanya wa 2 ikomeza kugabanya amanota yarushwaga na mukeba wayo Rayon Sports aho kuri ubu irushwa nayo Amanota 2 gusa.

blank
Uko imikino y'umunsi wa 19 yagenze
blank
Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona y'u Rwanda
blank
Djibril Ouattara azamukanye umupira

blank

blank

blank
Mugisha Didier, kwihangana byanze amarira ahinguka inyuma

blank

Amafoto: Rwanda Premier League