Ejo kuwa Kabiri tariki 18 Werurwe 2025, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryashyize ahagaragara itangazo rivuga ku majwi yacicikanye kuva ku wa Mbere w’iki Cyumweru, umutoza wungirije wa Muhazi United Mugiraneza Jean Baptiste (Miggy) asaba myugariro wa Musanze FC Bakaki Shafik kuba yaba umwe mu bamufasha kwitsindisha bakina na Kiyovu Sports. Icyo kibazo kikaba cyaraye gishyikirijwe komisiyo ishinzwe imyitwarire ikazaba ariyo ifata icyemezo mu gihe gikwiye.

Iyi komisiyo igira akazi katoroshye kuko mu mpera za Shampiyona yashize 2023-2024 yatangaje ko yari yarakiriye ibibazo bisaga 200, muri byo hakaba hari byinshi bikemurwa ariko ntibishyirwe ahagaragara ahanini ku basifuzi baba bakoze amakosa birengagije amategeko n’ubwo Abakunzi ba Ruhago batabyishimira bo bahora basaba ko byajya bishyirwa ahagaragara.
Iyi Komisiyo ikaba yaherukaga gushyira ahagaragara imyanzuro irimo n'ibihano tariki ya 8 Mutarama 2022 ikipe ya Etincelles FC n'abakinnyi bayo barimo Bizimana Omar, Mudeyi Souleyman na Uwihoreye Ismael kubera imyitwarire idahwitse bari bagaragaje ku mukino bari bakinnye na AS Kigali tariki ya 12 Ukuboza 2021, ihanishwa kutakirira umukino umwe ku kibuga yari isanzwe yakiriraho kuko abafana bashatse gusagarira abasifuzi kandi hari inzego zishinzwe kugenzura ayo makosa kandi abakinnyi bayo bavuzwe haruguru bashatse kwihanira. Aba bakinnyi bakaba baranishijwe buri wese kudakina imikino ibiri (2) n'ihazabu y'amafaranga Ibihumbi Icumi (10.000Frw).
Bukeye bwaho tariki ya 19 Mutarama 2021, komisiyo yongeye guterana yiga ku kibazo cy'uwahoze ari Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yari yareze mugenzi we wa Gasogi United bwana Kakooza Nkuriza Charles avuga ko yamusebeje maze imuhanisha gusiba imikino ine n'ihazabu y'ibihumbi ijana (100.000Frw). Komisiyo kandi yongera gusanga Bwana Kakooza Nkuriza Charles yaratesheje umusifuzi wo hagati witwa Ahishakiye Balthazar ku mukino wabaye tariki 29 Ukuboza 2021 Gasogi yari yahuriyemo na Police FC maze ahagarikwa imikino ine (4) mu mupira w'amaguru isubitsweho ibiri 2 n'ihazabu y'Ibihumbi (50.000Frw). Hatibagiranye ibyagiye bifatwa mbere y’aho nk’aho ku itariki 6 Nyakanga 2012 umutoza Nyakwigendera Ntagwabira Jean Marie yatumije itangazamakuru akariha ikiganiro akaza kuzira ibyo yatangajemo maze tariki 3 Ukwakira 2012 agahabwa igihano cyo kudatoza ikipe iyo ariyo yose ku butaka bw'u Rwanda mu gihe cy'imyaka itanu (5) ariko akaza kujurira agahabwa imyaka ibili (2) ndetse n'umufana Kayinamura Issa (ubu ngubu urwaye tukaba tumwifurije gukira) agahanishwa kutagera ku bibuga byose bikinirwaho umupira w'amaguru ku butaka bw'u Rwanda imyaka itanu (5). Jean Marie Ntagwabira yari yatangaje uburyo yanyuze kuri Kayinamura Issa wabaga hafi ya Rayon Sports akamuha amafaranga kugira ngo abashe kuyitsinda icyo gihe yatozaga Kiyovu Sports. Kugeza ubu abakunzi ba Ruhago mu Rwanda bakaba bibaza ibintu bikomeje kwitwa (umwanda) urangwa mu mupira w'amaguru mu Rwanda igihe uzashiriramo kuko yaba abakinnyi, abatoza, abayobozi b'amakipe, abasifuzi kenshi byagiye bigaragara ko babyijandikamo ariko kenshi abareberera Ruhago mu Rwanda bakabifata nk'ibidahari kuko hari ibibera ku karubanda hari n'ibimenyetso bifatika byagiye bitangwa n'abatoza cyangwa abakinnyi. None abakunzi ba Ruhago bitege iki kuri ibi bibazo?


Mu kiganiro Itoroshi.rw twagiranye n'umunyamabanga wa FERWAFA Karisa Adolphe Camarade muri iki gitondo ku kibazo cy'umutoza Mugiraneza Jean Baptiste Miggy akaba yatwemereye ko iki kibazo umwanzuro wacyo ntagihindutse ugomba kuba wasohotse bitarenze iki cyumweru.
