blank

Kuri uyu gatandatu, tariki 4 Mutarama 2025, Rayon Sports FC yakiriye Police FC mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona y’u Rwanda mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium. Ni umukino warangiye Police FC itsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-0, bituma Rayon Sports ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 36 mu gihe Police FC yagumye ku mwanya wa kane n’amanota 23.

Ni umukino waranzwe no gusatirana cyane cyane ku ruhande rwa Rayon Sports, aho ku munota wa 12' Umunyezamu wa Police FC, Niyongira Patience yakoze akazi katoroshye akuramo imipira ibiri itewe na Rutahizamu Fall Ngagne yombi ayitera ibipfunsi nyuma atabarwa na Musanga Henry wakijije izamu.

Ku munota wa 20 Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yagize imvune asimburwa na Iraguha Hadji.

Ku munota wa 45 Youssou Diagne yatsindiye Rayon Sports igitego cya mbere. Ku munota wa 62, SHAMI Carnot yitsinze igitego ku mupira wahinduriwe imbere y’izamu na Adama Bagayogo.

blank
Youssu Diagne yishimira igitego

Ikipe ya Police FC yabonye ikarita itukura ku munota wa 88 ku ikosa SHAMI Carnot yakoreye AZIZI Bassane, inyuma gato y’urubuga rw’amahina.

Abakinnyi amakipe yombi yahisemo gukoresha kuri uyu mukino:

blank
Abakinnyi ikipe ya Rayon Sports yabanje mu kibuga

Rayon Sports: KHADIME Ndiaye (GK), SERUMOGO Ali, BUGINGO Hakim, YOUSSOU Diagne, OMAR Gning, KANAMUGIRE Roger, NDAYISHIMIYE Richard, MUHIRE Kevin (C), FALL Ngagne, ISHIMWE Fiston, ADAMA Bagayogo.

Abasimbura: NDIKURIYO Patient, GANIJURU Elie, NSHIMIYIMANA Emmenuel, IRAGUHA Hadji, NIYONZIMA Olivier Seif, RUKUNDO Abdourahamani, BASANE Aziz Koulagna, MUGISHA Francois, JESUS Sindi Paul.

blank
Abakinnyi ikipe ya Police FC yabanje mu kibuga

Police FC: NIYONGIRA Patience (GK), ISSAH Yakubu, ISHIMWE Christian, SHAMI Carnot, DAVID Chimezie, MSANGA Henry, HAKIZIMANA Muhadjili, NSABIMANA Eric Kevin (C), BIGIRIMANA Abedi, CHUKUMA Odili, ANI Elijah.

Abasimbura: KWITONDA Ali, SSENJOBE Eric, MANDELA Ashiraf, MUGISHA Didier, IRADUKUNDA Simeon, INGABIRE Christian, NIYONSABA Eric, ALLAN Kateregga

Tubibutse ko Rayon sport iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota 36, ikurikiwe na APR FC n’amanota 28, mu gihe Kiyovu Sport iri ku mwanya wa 15 n’amanota 12 ikurikiwe na Etincelles iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 11.

Rayon Sports izasubira mu kibuga yakirwa na Mukura VS ku wa 11 Mutarama 2025 mu gihe APR FC izakirwa na Amagaju FC ku wa 12 Mutarama. Mbere yaho, APR FC izakina na Marines FC mu mukino w'ikirarane uteganyijwe tariki ya 8 Mutarama 2025.

blank
Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona

Amafoto: Rayon Sports