blankAdel Amrouche, umutoza w'Amavubi

Imikino ibiri ikipe y'Igihugu Amavubi iheruka gukina yaba uwo yakiriyemo Nigeria ukarangira itsinzwe irushwa cyane ibitego Bibili ku Busa 2-0 ndetse n'uwayihuje na Lesotho bikanganya igitego Kimwe kuri Kimwe 1-1. Iyo mikino yombi ntiyavuzweho rumwe n'Abakunzi ba Ruhago benshi, bamwe bati: "ni umutoza udashoboye, abandi bati ni umutoza ukinisha abikinnyi nabi." Hari n'abataratinye kuvuga no kwandika ko bakumbuye uwamubanjirije Frank Trosten bati: "yatwerekaga ko hari icyo yazakora kikabyarira umusaruro ikipe y'igihugu Amavubi."

Umutoza FrankTrosten Spitller wamanitse inkweto akaba yarasigaye mu Mutima y'Abakunzi benshi b'Amavubi
Frank Trosten wahoze utoza Amavubi

Uwo Mudage Trosten Frank Spitller akigera mu Rwanda yahamagaye Abakinnyi bwambere Abakoresha Imyitozo y'Ibanze ahamya ko uko yagiye abakurikirana mu Makipe yabo bigaragara ko batigeze bitoza, Nubwo nanone Abakunzi ba Ruhago benshi batigeze nishimira iyo mitangirire y'Imyitozo ndetse n'Igitsure cye ariko birangira agiye asezeye Kuko we ubwe yavuze Kenshi ko Amasezerano ye narangira azamanika inkweto agasezera ubutoza nubwo yaje kwegerwa n'Ubuyobozi bwa Federation y'Umupira w'Amaguru bimusaba ko yakongera Amasezerano ariko we birananirana kko byavuzwe ko haribyo batumvikanye neza arigendera.

None Koko Umusaruro w'Amavubi ubazwe Adel Amrouche utaramara Ukwezi?

Iyo uganiriye n'Abasobanukiwe iby'umupira bahamya cyane ko bidakwiye ko wabaza umusaruro umutoza byibura ataramarana n'Abakinnyi 1/2 cy'Amasezerano yasinye mu gihe kdi ari we wabahisemo akabihera imyitozo kandi akemeza ko koko hari icyo bamufasha. Iyo rero bidakunze nibwo abamuhaye amasezerano iyo harimo ingingo yahushije bagomba kwicarana nawe bakagirana ibiganiro bakamwibutsa icyo amasezerano avuga byaba ngombwa akagira icyo akosora cyangwa agaseswa, naho abakunzi bo bagomba kwakira umusaruro utangwa n'uwo mutoza dore ko benshi baba batazi amasezerano yagiranye n'ubuyobozi babareberera.

blank
Adel Amrouche, umutoza w'Amavubi

Umusaruro w'Amavubi ubu wabazwa nde?

Kugeza ubu umusaruro w'Amavubi urabazwa abashinzwe umupira w'Amaguru mu Rwanda aribo Ministeri ya Siporo hamwe na FERWAFA kuko abakinnyi bahari badatanga umusaruro ukenewe aho baturuka ntabwo hitaweho nabo bombi n'ubwo bihora bivugwa yewe bikanagaragazwa mu mpapuro n'amafaranga y'umurengera abigenderamo ariko kugeza ubu nta musaruro ugaragara bitanga kubona ikipe y'igihugu ishakirwa ibitego na rutahizamu umwe!

blank
Abayobozi bw'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru FERWAFA

Umwanzuro n'Inama za Itoroshi.rw

Mu kuri ikipe y'Igihugu ni Ngali cyane nta munyempano w'umwenegihugu ukwiye kuyivutswa nk'uko byagiye bigaragara mu minsi yashize. Inzego twavuze haruguru zikwiye kwicarana zikavugurura imikorere ari nako zijugunya kure iyabanje zigakomeza ahaturuka abakinnyi (Amarerero) cyane hitawe ku batoza ariko bamwe bagakurikiranwa kuko nabo harimo abangiza umupira barangwa n'amarangamutima na munyangire ku buryo umwana ukura akunda umupira (kandi barahari) atazacibwa intege nibyo kenshi byitwa (umwanda) agakurana ishema ryo gukinira ikipe y'igihugu tutagira icyo dushinja, kuko gitanga byose yaba ubushozi n'ibikorwa remezo, kandi abafite inshingano zo kubikurikirana nabo bakirinda amarangamutima na munyangire, indakuzi n'ibindi hashyirwemo ababikurikirana babizi babyize maze turebe ko umusaruro utazaboneka, ibyishimo by'ikipe y'igihugu Amavubi bigasaguka mu mitima y'Abanyarwanda.

Amafoto: FERWAFA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *