Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Werurwe 2025 ikipe ya Rayon Sports yakiriye Mukura VS mu mukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League) 2024-2025 umukino amakipe yombi yakinnye by’umwihariko Rayon Sports idashaka kongera gutsindwa na Mukura kuko mu mukino ubanza Mukura VS yari yatsindiye Rayon Sports kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ibitego 2-1.
Umukino utaratangira habanje kwerekanwa inshamacye y'urugendo rw'umunyabigwi mu Itangazamakuru ry'Imikino akaba yari n'umukunzi ukomeye wa Rayon Sports Jean Lambert Gatare uherutse gutabaruka akaba yarashyinguwe ejo kuwa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025 mu irimbi rya Rusororo.
Umukino watangiye saa Kumi n'ebyili n'Igice utangizwa n'ikipe ya Mukura Victor Sport ariko ntibyatinze kuko wahise wifatirwa n'abakinnyi ba Rayon Sports maze Abeddy Biramahire agerageza gutera mu izamu rya Mukura Victor Sports umunyezamu Sebwato Nicolas arawugarura awukuramo byoroshye.
Ku munota wa 15 Mukura Victor Sport yabonye kufura nyuma y'ikosa Bugingo Hakim yakoreye Mensah Boateng kufura yatewe na Aimable Ntalindwa ariko umupira usanga umunyezamu wa Rayon Sports Khadime Ndiyaye awukuramo ahita atera umupira imbere Fitina Omborenga agerageza gukina neza ariko Rushema Chris na Nicolas Sebwato bakina neza cyane Umupira bawukuraho.
Ku munota wa 30 Rayon Sports yabonye kufura ku ikosa ryari rikorewe Capiteni Muhire Kavin iterwa na Rukundo Abudlahaman maze unyura gato hanze y'izamu. Ku munota wa 32 Rukundo Abudlahaman yakinanye neza na Capiteni Muhire Kavin maze Abeddy Biramahire atera neza mu izamu n'umutwe umupira winjira mu izamu ariko umusifuzikazi wo ku ruhande yerekana ko habaye ikosa umusifuzi wo hagati Ishimwe Claude ahakana ko atari cyo mu gihe abafana ba Rayon Sports batuzuye sitade nk'uko bari babigambiriye bari babaze igitego.
Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu Mukura VS bigaragara ko ishaka igitego koko kugira ngo itsindagire ko ishaka igikombe abakinnyi nka Rukundo Abudlahaman yakinanye neza na Iraguha Hadji ariko umupira ubabana muremure wifatirwa na Uwumukiza Obed atera Imbere Samuson ariko Iraguha Hadji Arawumusaba bamukinira nabi aryama hasi bigaragara ko ababaye bahita batanga kufura yatewe na Kapitene Muhire Kavin ariko ba Myugariro ba Mukura barawuhagarika.
Ku munota wa 45+1 Iraguha Hadji yongeye kubona amahirwe ahita afata icyemezo atera ishoti ariko umunyezamu Kapitene Nicolas Sebwato awushyira muri koruneri itagize icyo itanga igice cya mbere Kirangira ari Ubusa ku Busa 0-0.
Igice cya Kabiri kigitangira umukinnyi Jordan Nzau Ndimbumba yeretswe ikarita y'umuhondo nyuma yo kwinjira mu kibuga ymukino wamaze gutangira, Rayons Sports ibona kufura yahise iterwa na Rukundo Abudlahaman ahereza Kapitene Muhire Kavin ariko umupira awutera kure y'Izamu.
Rayon Sports yakomeje gushakisha igitego ishyira igitutu kuri Mukura Victor Sports yongera kubona kufura ku ikosa ryakorewe Kapitene Muhire Kevin iterwa na Fitina Omborenga ariko umunyezamu wa Mukura Victor Sports kapitene Nicolas Sebwato ayifata byoroshye cyane. Yahise aha mugenzi we Aimable Ntarindwa maze Kapitene Muhire Kevin amwatakana igihunga amushyiraho ibigango maze Muhire Kevin aryama hasi ariko Abeddy Biramahire asa n'utunguye Nicolas Sebwato ariko yongera kuwukuramo.
Mukura Victor Sport yabaye nk'aho ikangutse ikina umupira neza umukinnyi nka Ndimbumba Jordan acenga abakinnyi ba Rayon Sport ahereza umupira Boateng Menshah awiterera hanze.
Ku munota wa 60 umutoza wa Rayon Sports Roberto Oliveira Goncalves do Carmo yakoze impinduka maze Rukundo Abudlahaman na Daffe Souleymane baha umwanya Aziz Bassane Koulagna na Kanamugire Roger, umukinnyi Ndimbumba Jordan yabonye umupira mwiza Imbere y'Izamu rya Khandime Ndiaye ariko yamurura mu Kirere, Rayon Sports yakomeje kubona amahirwe cyane kuri kufura nyinshi ariko zitagize Icyo zitanga ariko na Mukura Victor Sports yanyuzagamo ikagera ku Izamu ariko abakinnyi nka Boateng Mensah ntabone amahirwe yo gutera mu izamu ariko biza kuyihira ku munota wa 74 Oladousu Samson atera ishoti rikomeye mu izamu rya Rayon Sports umunyezamu Khadime Ndiaye ananirwa gufata umupira kiba Igitego cya mbere cya Mukura ku Busa bwa Rayon Sport 1-0.
Ku munota wa 80 umutoza wa Rayon Sports Roberto Oliveira Goncalves do Carmo yongeye gukora impinduka maze ikuramo Iraguha Hadji aha umwanya Adama Bagayogo, Mukura ibona kufura ku ikosa Omborenga Fitina yakoreye Mensah Boateng iterwa na Obed Uwumukiza ariko umupira unyura hirya y'izamu rya Rayon Sports.
Ku munota wa 86 umutoza wa Mukura Afahmia Lotfi Rotfi yakoze impinduka maze Malanda Destin Exauce aha umwanya Sunzu Bonheur ari nako abafana ba Rayon Sports bamwe batangiye gusohoka bigaragara ko nta cyizere cy'igitego ariko ku munota wa 89 Aziz Bassane Koulagna akorerwa ikosa n'abakinnyi ba Mukura Victor Sports abafana bamwe bagaruka kurunguruka yahise iterwa na Muhire Kevin ariko abakinnyi ba Mukura bawugarura neza. Ku munota wa 90+2 umutoza wa Rayon Sports Roberto Oliveira Goncalves do Carmo yakoze impinduka ya nyuma maze Richard Ndayishimiye aha umwanya Prince Elenga Kanga n'umutoza wa Mukura Victor Sports Afahmia Lotfi ku munota wa 90+6 akora impinduka ya nyuma Nzau Dordan aha umwanya Fred Niyonzima maze umukino urangira Mukura yegukanye insinzi ku gitego kimwe ku busa bwa Rayon Sports 1-0 uku gutsindwa uyu mukino kwa Rayon Sports bikaba bitumye iguma ku mwanya wa mbere n'amanota 46 ikomeza kurusha mukeba wayo APR FC iri mu bitugu byayo amanota 4 ifitanye umukino ejo na Vision FC niramuka iyitsinze hakazasigaramo inota rimwe. Ikipe ya Mukura Victor Sports yo izamutse n'amanota 33.
Abakinnyi ba Rayon Sports Babanje mu kibuga: Khadime Ndiaye, Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Nsabimana Aimable, Youssou Diagne, Ndayishimiye Richald, Souleymane Daffe, Muhire Kevin, Biramahire Abeddy, Rukundo Adbulahman na Hadji Iraguha.
Abakinnyi ba Mukura Victory Sports Babanje mu Kibuga: Sebwato Nikolas, Ishimwe Abdul, Rushema Chris, Hakizimana Zuberi, Uwumukiza Obed, Ndimbumba Nzau, Ntalindwa Aimable, Oladosu samson, Abdul Jalilu, Mensah Boateng na Malanda Exauce Destin.
Amafoto: Rayon Sports