blank

Kuri iki cyumweru Tariki tariki 30 Werurwe 2025 ikipe ya APR FC yakiriye Vision FC mu mukino w’Umunsi wa 22 wa Shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-2025. Ni umukino wabaye nyuma y'uwari wahuje Kiyovu Sports na Police FC ukaba wari umukino urimo ishyaka rikomeye cyane ku ruhande rwa Kiyovu byaje no kuyihira maze ku munota wa 48 Mutunzi Darcy ayibonera igitego kimwe ku Busa bwa Police FC ni nako umukino warangiye 1-0.

Uyu mukino wa APR FC kandi watangiye habayeho kutabanza gusohora abafana nk'uko bisanzwe bigenda kuko byavuzwe ko umuyobozi wa APR FC w'icyubahiro General Mubarak Muganga yasabye ko bareka abantu ntibabasohore bakikurikiranira uwo mukino.

Umukino waherukaga guhuza aya makipe yombi, ikipe ya APR FC niyo yawutsinze gusa yawutsinze yaba abakinnyi, abatoza n'abakunzi ba Ruhago bamwe batemeranya n’imisifurire kuko bemezaga ko APR FC yahawe Penaliti zitari zo ahubwo ikimwa izari zo.

Umukino ukaba watangijwe na Vision FC Mussa Esenu ahereza bagenzi be ariko bahita bawutakaza wifatirwa na Sy Mamadou azamutse akorerwa ikosa umusifuzi Patrick Ngaboyisonga atanga kufura yahise iterwa na Jean Bosco Ruboneka ku mutwe wa Niyigena Clement ariko ateye unyura ku ruhande rw'izamu, APR FC yakomeje kotsa igitutu Vision FC abakinnyi bayo barimo Cheik Djbril Ouattra, Nzotanga Dieudonne, Mahamadou Lamine Bah wanakoreweho Ikosa na Patrick Irambona mu rubuga rw'amahina Umusifuzi Patrick Ngaboyisonga ahita atanga Penariti itavuzweho Rumwe yaba Umutoza Romami Marcel n'abakinnyi be ariko iterwa neza ku munota wa 19.

Vision FC nayo yabaye nk'ikangutseho gato maze abakinnyi bayo barimo Rugangazi Prosper, Irambona Patrick, Mussa Esenu, Stephen Bonny bahanahanaga umupira neza ariko ba ba Myugariro ba APR FC barimo Clement Niyigena na Claude Niyomugabo bakomeza guhagarara neza.

Ku Munota wa 38 APR FC yabonye kufura nyuma y'ikosa Irambona Patrick yakoreye Djbril Quattra abakinnyi ba APR FC bakinana neza ku buryo bwatanga umusaruro ariko ntiyagira icyo itanga kuko ba myugariro ba Vision FC bahise bawugarura maze batera imbere cyane umupira wifatirwa n'umukinnyi wa Vision FC Cyubahiro Idarus ku munota wa 45+ 2 acenga Jean Bosco Ruboneka wibeshye ko umupira warenze maze atera mu izamu kiba igitego cya Vision FC, Igice cya mbere kirangira ari igitego Kimwe kuri Kimwe 1-1.

Igice cya Kabiri kigitangira umutoza wa APR FC Darco Novic yakoze impiduka maze Mahamadou Lamine aha umwanya Ramadhan Niyibizi maze APR FC ikomeza kotsa igitutu izamu rya Vision FC ariko Ba Myugariro bayo bakomeza guhagarara neza. Ku munota wa 68 Abafana batishimiye ukutabona igitego gishimangira insinzi bateye indirimbo bagira bati Darco Out (Darco Hanze) ariko bigaragara ko abayobozi babo bababujije bahindura imvugo bati Darco Ntaribi,...

Umutoza wa Vision FC Romami Marcel nawe yakoze impiduka maze Idarusi Cyubahiro na Prosper Rugangazi baha umwanya Twizerimana Onesime na Omar Nizeyimana ariko APR FC ikomeza kotsa igitutu Vision FC maze Denis Omed azamukana umupira atera mu izamu ariko umunyezamu wa Vision FC Desire Bienvenue James awugarura bitamugoye.

Ku munota wa 83 ku burangare bw'abo Hagati b'ikipe ya Vision FC Ramadan Niyibizi yongeye kwakira umupira imbere y'izamu rya Vision FC ariko ba myugariro bamera nk'abawusiganiye maze wifatirwa na Sy Mamadou ku munota wa 85 ayitsindira igitego cya Kabiri cyahagurukije abafana bibagirwa za Ndirimbo bahoze baririmba biba ibitego bibiri kuri kimwe 2 - 1. Ku munota wa 89 umutoza wa APR FC yongeye gukora impinduka maze Cheik Djibril Quatra aha umwanya Nshimiyima Ismaël Pitcou maze umusifuzi wa 4 Ngabonziza Dieudonne yongeraho iminota ine (4) yarangiye Ari Insinzi ya APR FC n'ibitego Bibiri kuri kimwe cya Vision FC 2-1.

APR FC ikaba yahise igira amanota 45 isigara irushwa inota rimwe na Mukeba Rayon Sports naho Vision ikomeza kugana habi kuko yagumanye amanota 16 mu gihe Kiyovu Sports bikurikiranye yagize 21 isatira Marine FC yanganyije na Etincelle FC Ubusa ku Busa 0-0 ikagira amanota 23.

blank
Urutonde rwa shampiyona

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Vision FC: Bienvenue James Desire, Irambona Patrick, Rurangwa Mossi, Stepfen Bonny, Laurent Nshimiye, Ndikumana Edgar Faustin, Rugangazi Prosper, Cyubahiro Iradus, Mussa Esenu, Ishimwe Fabrice na Zabio Pascal.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC: Ishimwe Pierre, Niyigena Clement, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunusu, Ndayishimiye Didier, Dauda Youssif, Ruboneka Bosco, Lamine Bah.

blank
Musa Essenu yishimira igitego
blank
Amakipe yose yari yakaniye
blank
Byasabaga imbaraga zose
blank
Abakinnyi ba Vision bishimira igitego

blank

blank
Uko imikino y'umunsi wa 20 yagenze

Amafoto: Rwanda Premier League

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *