blankPerezida wa FERWAFA Munyantwali Alphonse asuhuza abakinnyi ba Rayon Sports WFC

Rayon Sports WFC yatsinze Indahangarwa WFC ibitego Bibiri ku Busa (2-0), ihita yegukana igikombe cy’umunsi w’Abagore. Ni umukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Werurwe 2025, kuri Kigali Pelé Stadium.

Uyu mukino ngarukamwaka utegurwa mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Abagore ndetse no gusoza ukwezi kwahariwe abagore muri Siporo.

Aya makipe yombi ni yo yatoranyijwe ko azakina uyu mukino kuko Rayon Sports WFC iyoboye urutonde rwa Shampiyona ndetse ikaba yaregukanye igikombe cya Shampiyona y’Abagore ya 2024/25, mu gihe Indahangarwa WFC ari iya kabiri.

Gikundiro Scolastique ku munota wa Kabiri gusa w'umukino yahise atsindira igitego Rayon Sports WFC maze igaragaza ko koko ariyo ya mbere mu makipe y'Abagore.

Iki gitego cyahise gifasha Rayon Sports WFC gukina ituje ndetse no kugumana umupira, kuko indahangarwa WFC wabonaga ntaho iribukure igitego kuko Rayon Sports WFC abakinnyi bayo bo hagati na bamyugariro bayo bari bayibereye ibamba.

Igice cya mbere cyarangiye Indahangarwa WFC itabashije kwishyura, mu cya kabiri ikora impinduka ubwo umutoza wayo Niyoyita Alice yakuragamo Mukahirwa Esperence agashyiramo Tuyishimire Henriette.

Muri iki gice kandi Rayon Sports WFC yabonyemo igitego cya kabiri cyatsinzwe na Bizimana Rukia waherejwe umupira na Kapiteni wayo Mukeshimana Dorothée. Iki gitego ni cyo cyahesheje intsinzi Rayon Sports ndetse inegukana igikombe.

Uyu mukino kandi watanze amahirwe yo gutambutsa ubutumwa butandukanye, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yashimiye Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango kuko yemeye kwifashisha siporo kugira ngo “u Rwanda rwerekane ko umugore ari uw’agaciro koko.”

Rwego Ngarambe, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo

Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Batamuliza Mireille, yavuze ko gushyigikira umugore uwo ari we wese ari ikimenyetso cy’iterambere ry’igihugu.

blank
Batamuliza Mireille, umunyamabanga uhoraho muri MIGEPROF

Ati “Kugira ngo tubone neza aho iterambere ry’igihugu rigana ni uko tugaragaza neza ko umugore ashoboye, tukamushyigikira kuva akiri muto kugeza abaye mukuru kugira ngo agere ku byo yifuza.”

blank
Abakinnyi ba Rayon Sports WFC
Abakinnyi ba Indahangarwa WFC
Abakinnyi ba Indahangarwa WFC

Ni ku nshuro ya kabiri iri rushanwa ryari rikinwe, aho igikombe cyari gifitwe na AS Kigali WFC yari yagitwariye mu karere ka Muhanga itsinze Inyemera WFC.

blank
Perezida wa FERWAFA Munyantwali Alphonse asuhuza abakinnyi ba Rayon Sports WFC
blank
Abakinnyi ba Rayon Sports WFC bishimira igikombe batsindiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *