blankUwahoze Ari Umuyobozi wa Rayon Sports Sadate Munyakazi

Nk'uko yabitangaje mu kiganiro "Urukiko rw'Ikirenga" cya Radiyo SK FM, Uyu munsi tariki 01 Mata 2025 Munyakazi Sadate wabaye umuyobozi wa Rayon Sports ubu akaba yikorera mu kigo cye cy'Ubwubatsi (Karame Rwanda Ltd), akaba ayoboye Ihuriro ry’Abakora Imirimo y’Ubwubatsi (ICAR), yasabye abakunzi ba Rayon Sports gukomeza kuyiba hafi ndetse bakazitegura kuyiherekeza aho ifitanye umukino na Marine FC kuwa Gatandatu tariki 05 Mata 2025 i Rubavu. Ni mu gihe igiye kumanukayo nyuma yo gutsindirwa na Mukura igitego Kimwe ku Busa 1-0 kuri Stade Amahoro bitigeze byishimirwa n'Abakunzi bayo barimo na Munyakazi Sadate.

Ku Rubuga rwe rwa X ejo hashize yagaragaje ko atabyishimiye agira ati: "Mukura Victor Sport et Loisir nimwishime shaaa umunsi nzagaruka ayo musekesha muzayaririsha. Nibuka ko nkiri Président wa Rayon Sports iyi Mukura nayinyabitse ibitego 5 kuri Kigali Pele Stadium izuba riva." Amenyesha abakunzi bayo barimo Minisitiri wa Minafet Olivier Nduhungirehe wishimiye cyane insinzi ya Mukura yihebeye, Ndayisaba Fidele wayoboye inzego zitandukanye, Nayandi Abraham wigeze kuyiyobora arakomeza ati: "Umwaka utaha muzarira muhogore mwishwe n'agahinda k'imvura y'ibitego. Mukura twayihaye amatama abiri nayo ikubita ititangiriye itama, kabiri kabiri mu rugo rw'umugabo ni agasuzuguro."

blank
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Olivier Nduhungirehe wihebeye MVS

Ibi yongeye kubikomozaho ko Rayon Sports idakwiye gutsindwa na Mukura Kabili kuko abafana ba Rayon Sports hamwe n'abakunzi bayo bagomba gushyiramo ingufu ibyo bigacika burundu ku buryo amakipe yise ko ari mato adakwiye kumenyera Rayon Sports agahabwa umurongo wayo ku buryo atazakomeza ngo kumenyera iyo kipe y'ubukombe. Ikindi yavuze ni uko ababita abajyanama mu nama y'Ubutegetsi ya Rayon Sports atari ko biri ahubwo bo ni abafata ibyemezo mu nama y'Ubutegetsi.

Nyuma yo gushyira hanze ubu butumwa abakunzi ba Ruhago bongeye kwibaza koko niba agiye kuzongera kuba umuyobozi wa Rayon Sports ariko muri iki kiganiro yavuze ko atari ko bimeze ahubwo we ategereje ko muri gahunda yo kugurisha imigabane mu minsi iri imbere ari mu bazayigura ariko we akifuza kugura myinshi kuruta abandi kandi akifuza ko ntawe byazababaza kuko ari amaboko azaba yiyongereye mu yandi.

blank
Abayoboye Rayon Sports

Abajijwe kubyerekeranye n'uko yishyuza cyangwa yishyuje Rayon Sports yabihakanye avuga ko abantu babyitiranya rwose kandi atari byo kuko we yanditse asaba ko ubuyobozi buriho bwamwemerera bakagirana ibiganiro kuko kugirana ibiganiro atari ukwishyuza akomeza avuga ko kandi n'ubwo umuntu yakwishyuza ari uburenganzira bwe mu gihe aberewemo ideni. Ku bijyanye n'uko we byagaragaye ko atari mu bagiye mu mwiherero wo mu Akagera yavuze ko nta butumire yahawe ariko mu gihe yari asanzwe atumirwa muri gahunda nka ziriya, naho ku bijyanye no kuba atari mu bahawe kuzakurikirana imikino isigaye, yavuze ko atarimo ariko harimo uwo yizera watwaye Ibikombe kandi ukiri mutoya Gacinya Chance Denny akaba ari nawe wari wahawe gutegura umukino wa Mukura Victor Sports.

blank
Umutoza wungirije Jean Claude Rwaka

Ikipe ya Rayon Sports kandi ikaba yaraye ihaye inshingano nshya umutoza wari uw'ikipe y'Abagore Rwaka Jean Claude zo kungiriza mu ikipe nkuru umutoza Roberto Oliveira Goncalves do Carmo mu mikino Umunani (8) isigaye kuko uwari umwungirije Ouanane Sellami yagiye avuga ko atazagaruka. Rayon Sports ikaba isigaje imikino 8 ikazasohoka imikino 5 ikakira 3.

blank
Ubutumwa Sadate Munyakazi Wayoboye Rayon Sports yanyujije kuri X
blank
Ibaruwa Sadate Munyakazi yandikiye Rayon Sports

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *