Nyuma y'uko umukino Bugesera FC yakiragamo APR FC maze igatsindwa igitego Kimwe ku Busa 0-1 urangiye, mu kiganiro n'itangazamakuru umutoza wa Bugesera FC Haringingo Francis Christian n'ikiniga cyinshi, abajijwe uko umukino wagenze yagize ati: "Si uyu musaruro twashakaga si nawo twari dutegereje, kuko twari twiteguye neza dufite n'ibyangombwa bisabwa, ariko umukino ntitwawukinnye uko twabishakaga kuko igice cya mbere nticyagenze neza ariko mwabibonye ko igice cya Kabiri twagerageje gukina neza dukomeza kureba uburyo twagaruka mu mukino, ariko APR FC ikimara kudutsinda twabaye nk'abagowe mu kugaruka mu mukino bikaba byagiye rero bidushyira habi tukaba dusabwa kwigarura mu mikino dusigaje."



Abajijwe uburyo bagomba kwigarura, yavuze ko bagiye gukora ibishoboka byose "kuko murabona ko dukina neza ariko gutsinda bikaba ikibazo. Amahirwe yose tubonye ntabwo turi gutsinda rero nibyo tugiye gukora kugira ngo turebe uko twatsinda kuko birakenewe cyane. Iyi mikino isigaye ubu tugiye mu mibare kugira ngo turebe ko amanota asigaye twayabona n'uburyo twakomeza gufasha abakinnyi kuguma mu bihe byiza."

Abajijwe ku bijyanye niyi Shampiyona uburyo imikino yegeranye n'abavuga ko ikomeye: yasubije ko koko ikomeye kuko urebye uburyo amakipe akurikirana uretse ikipe nka APR FC na Rayon Sports zirikwiruka ku gikombe, ibyo rero birerekana ko nta kipe itatsinda iyindi ibyo rero bikaba byerekana ko Shampiyona ikomeye kuko ntiwavuga ngo ngiye gukina na Vision FC cyangwa Bugesera FC nyikureho amanota aho rero niho Shampiyona igoreye kuko hari ugutungurana cyane, nk'ejo wakwibaza ukuntu Vision FC yatsinze Gasogi United ikomeye.