Kuri iki Cyumweru tariki 20 Mata 2025 ikipe y'Ingabo z’Igihugu APR FC yari yakiriye Etincelles FC ukaba wari umukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona y’u Rwanda 2024-2025. Ukaba ari umukino APR FC yakiririye kuri Kigali Pele Stadium yongera gushaka kwisubiza umwanya wa mbere wari wisubijwe ejo hashize na Rayon Sports yatsinze Muhazi United kuri Sitade yakiriraho i Ngoma.
APR FC ikaba ariyo yatangije umukino bigaragara ko ifite ishyaka ryo gutsinda uyu mukino maze Cheik Djibril Ouattra wabonaga ko afite inyota ku munota wa mbere gusa yagerageje kotsa igitutu ba myugariro ba Etincelles FC ariko ateye umupira umunyezamu Nishimwe Moise awukuramo yitonze cyane.
Ku munota wa 7 gusa Cheik Djbril Ouattra yongeye kwinjirana umupira muri ba myugariro ba Etincelles FC maze baramukurura umusifuzi Ngabonziza Dieudonne ahita atanga Penaliti maze ku munota wa 9 Cheik Djibril Ouattra ayitera neza APR FC ifungura amazamu kiba igitego Kimwe cyayo ku Busa bwa Etincelles FC 1-0.
APR FC ikimara kubona igitego cya mbere yakomeje kugerageza gushaka icya kabiri ariko yagera kuri ba myugariro ba Etincelles FC wabonaga ko bahinduye uburyo bw’imikinire bakomeza kwihagararaho. Ku munota wa 20 na none APR FC yongeye kubona uburyo bukomeye ariko Sy Mamadou umupira yarataye uramwangira ujya hanze maze umusifuzi Ngabonziza Dieudonne avuga ko umunyezamu wa Etincelles Moise Nishimwe akorewe ikosa.
Ku munota wa 28 umutoza wa APR FC Darco Novic yakoze impinduka zihuse buri wese abyibazaho ariko bigaragara ko Yunusu Nshimiyimana yavunitse maze ahita aha umwanya Alioune Souane. Ku munota wa 29 APR FC binyuze kuri Gilbert Byiringiro yongera kugerageza amahirwe ariko umupira werekeza hanze.
Ku munota wa 34 umutoza Innocent Seninga wa Etincelles FC nawe yakoze impinduka maze Kwizera Aimable aha umwanya Uzabumwana Birarry. Ku munota wa 45 APR FC binyuze kuri Cheik Djibril Ouattra na none yongeye gutsinda igitego cya kabiri ku mupira wari uvuye muri Koruneli yahise iterwa neza na Jean Bosco Ruboneka maze igice cya mbere kirangira APR FC iyoboye umukino n'ibitego bibiri ku busa bwa Etincelles FC 2-0.
Igice cya kabiri gitangira umutoza Darco Novic wa APR FC yagarukanye impinduka zikomeye maze Mahamadou Lamine Bah aha umwanya Richmond Lamptey. Ku munota wa 52 Etincelles FC yabonye amahirwe akomeye biturutse ku ishoti rya Mukoghotya Robert gusa umunyezamu Ishimwe Pierre ahagarara neza afata Umupira.
Etincelles FC byagaragaraga ko hari ibyo yakosoye ku munota wa 54 yabonye Penaliti Ruboneka Jean Bosco akoreye ikosa mu rubuga rw'amahina maze ku munota wa 55 Nsabimana Hussein atera neza Penaliti ya Etincelles ihita ibona igitego cya mbere. Etincelles FC yabonye igitego maze yotsa igitutu izamu rya APR FC ariko umunyezamu Ishimwe Pierre agerageza gukomeza guhagarara neza.
APR FC ku munota wa 64 umutoza Darco Novic yongeye gukora impinduka maze Sy Mamadou na Tuyisenge Arsene baha umwanya Victor Mbaoma na Mugisha Gilbert no ku munota wa 70 yongera gukora impinduka maze Cheik Djbril Ouattra aha umwanya Hakim Kiwanuka.
Ku munota wa 78 Etincelles FC yakinanaga imbaraga bigaragara byaje kuyiha umusaruro cyane maze Ishimwe Djabllu yibona asigaranye na Ishimwe Pierre bonyine maze amurenza umupira biba Ibitego 2-2, APR FC yabaye nk'itunguwe kuko ibyari bibaye yasaga n’itabyiteze maze yotsa igitutu mu izamu rya Etincelles FC igerageza kureba ko yabona igitego cya gatatu, ariko umutoza wungiriza Innocent Seninga, Karisa Francois akomeza gutunga intoki ba myugariro be hamwe n'umunyezamu wayo Moise Nishimwe nabo bakomeza kwihagararaho maze umukino urangira amakipe yombi anganya ibitego Bibiri kuri Bibiri (2-2) abafana basohoka bongera kwijujutira umutoza Darco Novic.
Kunganya uyu mukino byongeye gutuma APR FC itakaza umwanya wa mbere wari warayeho mukeba kuko yagize amanota 49, mu gihe mukeba wayo Rayon Sports yongeye gufata umwanya wa mbere kuko iyirusha inota rimwe ubu ifite 50. Etincelles yo yasigaye ifite amanota 29.

Ku munsi wa 25 uzakinwa hagati y’itariki 25 na 27 Mata 2025, Etincelles FC izakira Rayon Sports kuri Stade Umuganda mu gihe APR FC izakirwa na Rutsiro FC imikino yombi ikazabera kuri Stade Umuganda.





Amafoto: Rwanda Premier League