blank

Kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Mata 2025 kuri Sitade Amahoro i Remera habereye umukino w'Igikombe cy’Amahoro cy’umukino wo kwishyura muri ½. Mbere yo gutangira umukino, abari muri Stade babanje gufata umunota wo kwibuka ku nshuro ya 31 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ukaba ari umukino wakinwe kuri uyu wa Gatatu saa Cyenda muri stade Amahoro nyuma y’uko umukino ubanza wari warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Umukino watangiye ikipe ya Police FC isatira cyane ndetse hari aho Mugisha Didier yarekuye ishoti rikomeye ariko umunyezamu wa APR FC Ishimwe Pierre aryohereza muri koroneri yahise iterwa ariko ntiyagira icyo itanga. Police FC yakomeje gusatira binyuze ku bakinnyi bayo barimo Byiringiro Lague ariko ba myugariro ba APR FC bakomeza guhagarara neza. Ku munota wa 18 Byiringiro Lague yongeye gucomekera umupira mwiza Abeddy Bigirimana ari imbere y’izamu ariko wifatirwa n'abakinnyi ba APR FC.

Ku munota wa 25 APR FC yaje gukosora Police FC ibyaza umusaruro uburyo bwa mbere yari ibonye imbere y’izamu aho Ruboneka Jean Bosco yazamuye koroneri umupira usanga Djibril Ouattara ashyiraho umutwe umupira uruhukira mu rushundura ku burangare bwa ba myugariro ba Police FC.

Nyuma y’uko ikipe ya APR FC ifunguye amazamu yakomeje gusatira binyuze ku barimo Mugisha Gilbert warekuraga amashoti ya kure. Hari aho Police FC yashoboraga kubona igitego cyo kwishyura ku mupira wari ugaruwe na Bigirimana Abeddy ubundi Ani Elijah ashyiraho umutwe ariko umupira unyura hejuru y’izamu gato cyane.

Ku munota wa 45 Byiringiro Lague yahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo kutishimira ko umusifuzi asifuye ikosa Ani Elijah akoreye kuri Pitchou maze igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe cya APR FC ku Busa bwa Police FC 1-0.

Igice cya kabiri kigitangira APR FC yari ibonye igitego cya kabiri ku mupira waruzamuwe na Byiringiro Gilbert usanga Denis Omedi ashyiraho umutwe ariko Rukundo Onesime ahagarara neza Police FC yakomeje kurushwa ibijyanye no guhererakanya umupira ndetse yo niyo yawufataga igashaka uburyo yagera imbere y’izamu yahitaga iwamburirwa mu kibuga hagati.

Ku munota wa 58 APR FC yarase ikindi gitego cyabazwe ku mupira Denis Omedi yari afashe acenga David Chimeze gusa arekuye ishoti umunyezamu arikoraho rijya muri koroneri itagize icyo itanga, Police FC yaje kubona uburyo bwa mbere buremereye mu gice cya kabiri ku mupira Mugisha Didier yahaye Ishimwe awuhindura imbere y’izamu Bigirimana Abeddy ashyiraho umutwe ariko umupira unyura hejuru y’izamu gato cyane.

Ku munota wa 76 umutoza wa Police FC Mashami Vincent yakoze  impinduka maze mu kibuga havamo Bigirimana Abeddy na Mugisha Didier hajyamo Chukwuma Odili na Iradukunda Simeon, Ngabonziza Pacifique na Byiringiro Lague hajyamo Hakizimana Muhadjiri na Muhozi Fred, ku munota wa 77 umutoza wa APR FC Darko Novic  nawe yakoze impinduka maze Cheikh Djibril Ouattara asimburwa na Mamadou Sy.

Mu minota ya nyuma y’umukino Ishimwe Pierre yatabaye APR FC ku ishoti riremereye ryari rirekuwe na Msanga Henry gusa arishyira muri koroneri itagize icyo itanga, umukino warangiye APR FC itsinze igitego 1-0 ihita isezerera Police FC ifite igikombe cy’Amahoro giheruka ku kinyuranyo cy'ibitego 2-1 yerekeza ku mukino wa nyuma.

APR FC izahura niza kurokoka hagati ya Rayon Sports na Mukura Victor Sports mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 4 Gicurasi 2025.

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Police FC

Rukundo Onesime (GK), Ndizeye Samuel, Ishimwe Christian, Bigirimana Abeddy (C), Chimeze David, Ngabonziza Pacifique, Ani Elijah, Yakubu Issah, Mugisha Didier, Msanga Henry, na Byiringiro Lague.

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa APR FC

Ishimwe Pierre (GK), Byiringiro Jean Gilbert, Niyomugabo Claude (C), Niyigena Clement, Nshimirimana Yunussu, Nshimirimana Ismael Pitchou, Ruboneka Bosco, Lamine Bah, Mugisha Gilbert ,Denis Omedi, na Djibril Ouattara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *