Kuri uyu wa Gatandatu kuri Hoteli ya Serena Kigali hateraniye Inama y'Inteko rusange ngufi n'ubundi idasanzwe y'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA). Ku murongo w'ibyigwa harimo ingingo imwe rukumbi ariyo "kuvugurura amategeko shingiro ya FERWAFA". Abanyamuryango basanzwe ari 57 abaryemeje ni 51 n'ubwo harimo abazamuraga biguru ntege ubona bumiwe.

Abanyamuryango b'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bemeje ivugururwa ry'amategeko shingiro. Mu mategeko yavuguruwe hemejwe ko amatora y’imyanya ya Komite Nyobozi agomba kuba hakurikijwe urutonde akava ku gutora kuri buri mwanya mu rwego rwo kuyajyanisha n'ikerekezo arimo, bivuze ko Perezida wa FERWAFA ari we uzajya yitoranyiriza abo bazayoborana kuri manda ye.

Muri ayo mategeko hakaba hemejwe ko komite nyobozi FERWAFA igomba kuzajya iba igizwe n’abantu icyenda (9) barimo Perezida, Visi Perezida wa mbere ushinzwe imiyoborere n’imari na Visi Perezida wa kabiri ushinzwe ibijyanye na Tekinike. Hagati ya Perezida, Visi Perezida wa mbere na Visi Perezida wa kabiri hagomba kujya haba harimo umugore.
Muri ayo mategeko shingiro yemejwe kandi harimo ko komisiyo ishinzwe kumenyekanisha ibikorwa no gushaka inkunga yakuweho yimurirwa mu ishinzwe imari, komisiyo ishinzwe amakipe y’igihugu yimuriwe mu ya tekinike, mu gihe ishinzwe umutekano yashyizwe mu yo guteza imbere amarushanwa. Izindi mpinduka zabayeho komiseri ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru w’abagore yashyizwe mu bazaba bagize Komite Nyobozi ya FERWAFA.
Perezida wa FERWAFA Munyantwari Alphonse yavuze ko impamvu yabyo ari ukugira ngo amategeko ajyane n'icyerekezo tuganamo kandi n'umusaruro witegwe. Mu bindi kandi harimo ko hajya hategurwa n'amarushanwa y'umupira w'amaguru ariko ukinirwa ku mucanga no mu (Salle) ni mu rwego rwo kuyateza imbere.
Komiseri ushinzwe amategeko muri FERWAFA, Me Gasarabwe Claudine yavuze ko impamvu nyamukuru habayeho izi mpinduka kugira ngo bajyanishe n'amategeko n'ubundi y'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika ariyo CAF ndetse n'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku Isi ariyo FIFA, nawe yakomeje kandi ashimangira ko hagiye gushyirwa imbaraga muri ruhago ikinirwa ku mucanga no muri Salle kuko ariko bagiriwe inama ko u Rwanda ari ruto kandi kubaka ibibuga binini byinshi bigoye.

Inteko rusange isoje mu kiganiro n'itangazamakuru Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Munyantwari Alphonse yavuze ko amategeko ahora avugururwa kugira ngo ajyane n’ikerekezo n’umusaruro witezwe. Ku bijyanye no kuba hagiye kujya hatorwa urutonde kuri Komite Nyobozi ya FERWAFA bigamije kugira imikorere irimo umwanya munini w’ibifite akamaro. Yavuze ko iyo habayeho gutora abantu bazanye gahunda zitandukanye habaho ukudahuza bigatuma umupira wose w’igihugu ugira ikibazo.

Perezida wa FERWAFA yavuze ko kandi kuba hari Komisiyo zahujwe bigamije kugira hagabanywe amafaranga zakoreshaga ubundi ajye mu bindi birimo umupira nyirizina ukomeze gutera imbere.
Ku wa Gatanu kandi tariki ya 3 Gicurasi 2025, Perezida wa FERWAFA Munyantwali Alphonse, yari yagiranye inama n’abayobozi b’amakipe y’ikiciro cya Mbere hamwe na Rwanda Premier League, ikaba yarareberaga hamwe imigendekere ya Shampiyona igeze ku munsi wa 26, imyiteguro y'umwaka utaha, ndetse no kunoza imikoranire hagati y'impande zombi kandi ubu yabonye ubuzima gatozi, iyo kandi ikaba yaraje ikurikira izo yakoranye n’abayobora amakipe y’abagore ndetse n’abayobora amakipe y’ikiciro cya Kabiri mu cyumweru gishize.

Muri uyu Mwaka wa 2025, FERWAFA iteganya ko izakoresha ingengo y’imari ingana na Miliyari 15,2Frw. Agera kuri miliyari 2,53Frw azakoreshwa mu bikorwa byayo byose harimo no guhemba abakozi.
Inteko rusange ya FERWAFA iratangaje pe, bagiye bitabira inama badatekereza aka enveloppe bari butahane ahubwo bagatekereza iterambere ry'umupira inama yajya iba iy'umumaro.