blank

Kuri icyi Cyumweru tariki 04 Gicurasi 2025 kuri Stade Amahoro i Remera habereye imikino ya nyuma y'Igikombe cy'Amahoro 2025 aho ikipe ya Rayon Sports WFC yabanje ikina na Indahangarwa WFC ku isaha ya Saa Sita n'igice ukaba warangiye ku bitego bine by'Indahangarwa WFC kuri bibiri bya Rayon Sports (2-4). Ikipe ya Rayon Sports WFC ikaba yari yarangije iminota hafi 65 ifite imbaraga rwose inabanza ibitego bibiri maze biza kugaragara ko abakinnyi bananiwe, Indahangarwa WFC zahise ziyituruka inyuma zirayishyura ari nako begukana insinzi ibaganisha ku gikombe.

blank
Indahangarwa WFC yatsinze Rayon Sports WFC

Ku isaha ya Saa Kumi n'igice hakurikiyeho APR FC na Rayon Sport mu bagabo nazo zaje zizi ko iributsinde ihita itwara Igikombe cy'Amahoro cy'uyu Mwaka wa 2025, n'ubwo amakipe yombi yamaze kwizera kuzasohokera u Rwanda mu marushanwa nyafurika ya 2025/26. Ni ku nshuro ya gatanu ikipe ya Rayon Sports n'iya APR FC zahuriye ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro. Buri kipe ikaba yaratsinze yageze ku mukino wa nyuma inshuro ebyiri.

Abayobozi ba Rayon Sports, Paul Muvunyi na Twagirayezu Thadee ubwo abakinnyi bari basubiye mu rwambariro kwitegura gutangira umukino hakaba hahamagawe umuganga wayo Mugemana Charles ashyikirizwa umwambaro w'iyi kipe wanditseho 30 mu kumushimira imyaka 30 amaze ari umukozi wayo avura ikipe.

blank
Mugemana Charles muganga wa Rayon Sports amaze imyaka 30 ayivura

Mbere y'uko umukino utangira, abari muri Stade Amahoro bafashe umunota wo kwibuka ku nshuro ya 31 Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.

blank
Abasifuzi bayoboye umukino

Umusifuzi mpuzamahanga Ishimwe Claude niwe wayoboye umukino ahuha mu ifirimbi maze Biramahire Abeddy wa Rayon Sports ahita atangiza umukino atanga umupira asubiza inyuma kuri bagenzi be, ku munota wa 3 Byiringiro Jean Gilbert yasize Aziz Bassane maze ahindura umupira awushyira muri koruneri na Omar Gning maze Ruboneka awusubiza mu kibuga APR FC ikora ikosa mu rubuga rw'amahina, Rayon Sports ikimara guhana ikosa umupira wifatiwe na Djibril Ouattara ahita atsinda igitego cyiza ku munota wa 4 nyuma yo gutera ishoti Ndikuriyo Patient mu gihe yari amaze gucenga abakinnyi batatu ba Rayon Sports barimo Omar Gning wasigaye yiyicariye hasi byanatumye umwe mu bafana ba Rayon Sports agwa igihumure ajyanwa mu mbangukiragutabara.

Rayon Sports yarangiye ubona ko ifite kudahuza mu mikinire kuko mu kibuga hagati umupira wose wahageraga wahitaga wifatirwa n'abakinnyi ba APR FC, ku munota wa 17 kapiteni Muhire Kevin ashyira umupira muremure imbere ashaka Aziz Bassane, ariko yari imbere ya Niyomugabo Claude ntiyawugeraho uhita urarenga.

Rayon Sports yahise ibona koruneri yatewe na Muhire Kevin, Iraguha Hadji agwa mu rubuga rw'amahina akozweho n'umunyezamu Ishimwe Pierre, ariko umusifuzi Ishimwe Claude ahita yemeza ko umukino ukomeza. Ku Munota wa 29 Ruboneka Jean Bosco yafashe Umupira maze yubura umutwe kwa Mugisha Gilbert maze atsinda igitego cya Kabili cya APR FC arobye umunyezamu wa Rayon Sports Ndikuriyo Patient.

Umutoza wa Rayon Sports Rwaka Jean Claude yaciriye isiri abakinnyi be maze impande za Rayon Sports ziriho Bassane na Iraguha Hadji na zo zabuze maze bituma aba bakinnyi bombi bahinduranya ariko bikomeza kwanga, Bugingo Hakim na Serumogo bakabafashije ntibigeze boroherwa n'ubusatirizi bwa APR FC, ku munota wa 37 Umutoza wa Rayon Sports Rwaka Jean Claude yakoze impinduka byihuse maze Souleymane Daffe aha umwanya Niyonzima Olivier Seif, ku munota wa 45+3 Nshimirimana Ismael Pitchou yahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Aziz Bassane maze ku Munota wa 45+4, Muhire Kevin yahannye ikosa ryakorewe kuri Bassane maze umupira ukorwaho na Biramahire Abeddy, usanga Ishimwe Pierre uwufashe neza Igice cyambere kirangira ari ibitego bibiri bya APR FC ku Busa bwa Rayon Sports 2-0.

Igice cya Kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Rayon Sports maze umutoza wayo Rwaka Claude ashyiramo Rukundo Abdul Rahman asimbura Iraguha Hadji kandi Rayon Sports yongera gutangiza umupira mu maze Biramahire Abeddy awufashe awutera hanze n'ubwo umusifuzi wo ku ruhande yari yagaragaje ko habayeho kurarira, ku munota wa 50 Serumogo yakiniye nabi Ouattara inyuma y'urubuga rw'amahina, umupira utewe na Ruboneka ukurwamo na Ndikuriyo Patient n'ukuboko kumwe ku buryo washoboraga kujya mu izamu kuko we yasaga n'uwasohotse.

Ku munota wa 56 Rukundo Abdul Rahman yahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa yakoreye kuri Byiringiro Jean Gilbert mu kibuga cya APR FC. Abakinnyi ku mpande zombi bagiye barangwa n'amakosa atandukanye ariko umusifuzi Ishimwe Claude akomeza kuyoborana kubasaba gukina neza. Umutoza wa Rayon Sports yongera gukora impinduka maze Adama Bagayogo asimbura Aziz Bassane ku ruhande, ku ruhande rwa APR FC umutoza wayo Darico Novic nawe yakoze impinduka ya mbere maze Lamine Bah aha umwanya Niyibizi Ramadhan.

Rayon Sports yaje gukora ibishoboka ngo ibe yabona igitego kuko byagaragaye ko isa n'ihinduye umukino ariko habura uburyo na bumwe bwabyara igitego ku munota wa 80 Nshimiyimana Yunussu yakiniye nabi Niyonzima Olivier Seif maze ikosa rihanwana Adama Bagayogo umupira ukurwamo na Ishimwe Pierre mbere y'uko Ndayishimiye Richard ananirwa kuwukina uramurengana, ku munota wa 84 umutoza wa Rayon Sports yongeye gukora impinduka maze Ndayishimiye Richard aha umwanya Elanga Kanga Prince Junior Rayon Sports ikomeza gushakisha uburyo yabona igitego imipira yose yageraga kuri rutahizamu Biramahire Abeddy ntabashe kuyibyaza umusaruro.

Ku munota wa 87 Ruboneka Bosco yahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Adama Bagayogo, ku munota wa 90 umusifuzi wa kane, Umutoni Aline yerekanye iminota itanu y'inyongera maze ku Munota wa 90+3 umutoza wa APR FC yongeye gukora impinduka ya nyuma maze Denis Omedi na Mugisha Gilbert baha umwanya Ndayishimiye Dieudonne na Aliou Souane, umukino ukomeza gushyuha ku ruhande rwa Rayon Sports yotsa igitutu izamu rya APR FC ariko ntibashe gutera mu izamu maze umukino urangira ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro yaherukaga mu 2017 itsinze Rayon Sports ibitego Bibiri ku busa 2-0.

blank
Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa APR FC.

Ishimwe Pierre, Byiringiro Jean Gilbert, Niyomugabo Claude (C), Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunussu, Nshimirimana Ismael Pitchou, Ruboneka Bosco, Lamine Bah, Mugisha Gilbert, Denis Omedi, na Djibril Ouattara.

blank
Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Rayon Sports.

Ndikuriyo Patient (GK), Serumogo Ali, Bugingo Hakim, Omar Gning, Youssou Diagne, Souleymane Daffe, Ndayishimiye Richard, Muhire Kevin (C), Biramahire Abeddy, Aziz Bassane, na Iraguha Hadji.

Amafoto: FERWAFA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *