Kuri iki Cyumweru ku rwibutso rwa Kabagali mu karere ka Ruhango habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Abatutsi bazize jenoside no gushyingura imibiri 13 iherutse kuboneka muri iyo mirenge uko ari ibiri ariyo Kabagali na Kinihira. Uru rwibutso rushyinguyemo imibiri isaga 6600, hakaba hiyongereyeho n'iyindi 13 ariko uyu mubare ukaba ukiri mukeya bishingiye ko hari abajugunywe mu nzuzi n'imigezi bihakikije ndetse n'abataraboneka bugingo n'ubu. Abaturage ba Kabagali bakaba bafatanije iki gikorwa n'abayobozi bo mu nzego zitandukanye harimo minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Dr Mugenzi Patrice, Guverineri w'intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice, umushinjacyaha Mukuru, Abadepite.

Ikindi abantu bamenya ni uko mu murenge wa Kinihira hari ikimenyetso cy'amateka ya jenoside. Icyo cyimenyetso aho cyubatse hakaba harahoze ari inzu yari imaze igihe kinini yarubakishijwe n'umwami kugira ngo abaturage bage bayihunikamo imyaka mu gihe cy'itera batazabura imbuto yo gutera, cyakoreshwaga mu buryo bw'iterambere n'ubukungu bw'Abanyarwanda. Ikibabaje rero ni uko mu gihe cya Jenoside iyo nyubako yakoreshejwe nk'ikusanyirizo ry'abantu kugira ngo nibagwira batwarwe mu ruzi rwa Mwogo, Nyabarongo n'imigezi ya Kiryango n'iyindi.
Ubuyobozi bw'igihugu bushima ko aho hantu bafite amateka yihariye hashyirwa icyo kimenyetso cy'amateka ku Kinihira.

Uyu munsi ukaba wabanjirijwe n'umugoroba wo Kwibuka tariki ya 3 Gicurasi aho abaturage b'iyo mirenge yombi, abaturanyi n'inshuti, abayobozi b'akarere ka Ruhango bifatanije muri iryo joro aho bari bababanje kwifatanya n'abagize itorero Presbyterian mu Rwanda/Paruwasi ya EPR Munanira mu murenge wa Kabagali nabo bari bibutse Abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 31.

Uku guhura kw'imirenge yombi Kabagali na Kinihira bagafatanya iki gikorwa ni uko bahuje amateka cyane ko hakiriho amakomine ariyo yarigize komine Masango hari n'akandi gace ubu kimuriwe muri Nyanza hitwa Kadaho-Cyabakamyi, hakaba harabereye ubwicanyi bw'indengakamere biturutse ku bategetsi babi bagarukwaho kenshi bari bukuriwe na burugumesiti wiyo komine Mpamo Esdras, uwa Murama Rutiganda Jean Damascene ndetse n'undi wari muri Perefegitura ya Kibuye komine Bwakira ariwe Kabasha Tharcisse bombi bahuje umugambi mubi wo kurimbura Abatutsi.

Nk'uko umuyobozi w'akarere ka Ruhango yabigarutseho ko hari imibiri 11 yari ishyinguye mu buryo butabereye mu mva zitandukanye mu mirenge yombi n'iyindi 2 yabonetse aho yari yarajugunywe, ashimira cyane ababigizemo imbaraga ngo imibiri yimurwe kandi inashyingurwe mu cyubahiro ari nako imiyoborere myiza y'igihugu cyacu ibiteganya. Akomeza abwira abaturage ko ubutabera buzakomeza gukora akazi kabwo mu gihe hari abakomeje guhisha nkana imibiri y'Abatutsi bishwe haba muri iyi mirenge yombi ndetse no mu karere ka Ruhango, akomeza avuga ko ashimira abaturage kuba barubatse ubumwe.

Mu kiganiro cy'Amateka y'u Rwanda n'uburyo Jenoside yateguwe kuva kera Senateri Havugimana Emmanuel yavuze ko mu Kabagali no mu Marangara yari indiri ya Parimihutu kuko abategetsi ba mbere ba Parimihutu bavukaga mu gace ka Kabagali, avuga uburyo iryo shyaka ryangaga Abatutsi cyane kandi rishyigikiwe n'abazungu b'abakoroni (Ababirigi) n'abamisiyoneri. Aho yavugaga ko Demokarasi ari yo iza mbere ubwigenge bukaza nyuma, icyo bitaga Demokarasi kwari ukubakiza Abatutsi maze ubutegetsi bukaba ubw'Abahutu bigera naho MDR Parimihutu isaba ko habaho igice gituzwamo Abahutu n'icyatuzwamo Abatutsi bakajya bagira aho bahurira, atanga urugero rw'uko Ababirigi babayeho ari nako bifuzaga ko twabaho ati: "byaje kera."

Mu buhamya bw'inzira y'umusaraba bwatanzwe na Madamu Iduhamahoro Rosette uvuka mu murenge wa Kinihira, akagari ka Nyakogo, umudugudu wa Gashirabwoba, yavuze ko yavutse mu muryango mwiza ababyeyi babanye neza kandi babakunze nk'abana, gusa baza kwisanga mu kaga gakomeye cyane batiteye, we nka bucura mu bana bavukanaga uko ari barindwi (7) ariko kugeza ubu yasigaye wenyine, akomeza avuga ko bavanye mu rugo bose bahunga ariko bagenda batandukana kugera aho bageze aho basabwa kwicukurira bamaze kwica abavandimwe be bari basigaranye areba, ariko we aza kubacika kugeza arokotse, akaba ashimira Inkotanyi zari zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame zigatanga ikizere cy'ubuzima, avuga ko akomeye yashatse arabyara kandi ubu akaba yariyubatse.

Uhagarariye abashyinguye uyu munsi Dr. Ephrard Rurinda yashimiye cyane Iduhamahoro Rosette watanze ubuhamya kandi Imana ikaba yamushoboje ikanamurinda mu rugendo rwose yanyuzemo kugeza ubwo atanze ubuhamya benshi batari bazi. Yakomeje avuga ko n'ubwo atari mukuru ariko ku makuru agenda yumva ariko mu Kabagali hafite amateka menshi harimo natajya avugwa arimo ko Umututsi wa mbere yakubitiwe ifuni i Muyunzwe, akomeza avuga ko nk'abashyinguye uyu munsi bababaye hamwe n'abandi ariko banishimye kuko uyu munsi bashoboye kugarura agaciro k'ababo bakabashyingura mu Cyubahiro. Ikindi kinejeje kurushaho ni uko abo twaje guha agaciro karuta cyane abakabambuye rwose.

Amazina y'imibiri yashyinguwe uyu munsi mu cyubahiro
- Eduward Gashugi - Gitwa - Rwoga
- Prudence Ndatimana - Gitwa - Rwoga
- Ephraim Rwabarinda - Gitwa - Rwoga
- Leopord Gasarasi - Rwankuba - Ruhare
- Judith Mukagatare - Rwankuba - Ruhare
- Salvatore Kamana - Rwankuba - Ruhare
- Francois Semuhima - Kanyinya
- Ester Kabajugira - Kanyinya
- Atalie Mukagahima - Kanyinya
- Medard Safari - Rusizi
- Catherina Kankwasi - Ku Rukina
- Andrew Kaberuka - Nyarutovu
- Veronique Kabega - Nyarutovu
Akaba yasoje ashimira abagize uruhare rwo kubahisha, Leta y'ubumwe bw'Abanyarwanda kubw'amahoro n'uburyo yatumye buri wese yitwa Umunyarwanda.
Uhagarariye Ibuka mu karere ka Ruhango Maitre Bayingana mu butumwa yatanze yavuze ko kwibuka ari igikorwa kuruta umuhango, urebye uburemere n'agaciro kacyo nicyo gisobanuye amateka y'igihugu muri rusange, amateka y'Isi n'ayabarokotse Jenoside. Yashimiye cyane abantu bose bitabiriye ariko cyane cyane abateguye gahunda uburyo yateguwe n'uburyo yayobowe anihanganisha umutangabuhamya Rosette, abarokotse Jenocide bose baje n'abari hirya no hino, yasabye umuyobozi mukuru ariwe Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Dr Mugenzi Patrice ko hari ibyakozwe ariko hari n'ibitarakorwa birimo ko Jenoside yakorewe Abatutsi hari abo yambuye ubushobozi ku mitungo yabo, ari nayo mpamvu nyuma y'imyaka 31 hakigaragara abafite amacumbi ashaje cyangwa adahagije, kandi hari n'abatarayabona, hari byinshi byakozwe ariko icyo kibazo kiracyahari, akomeza avuga ko abanyuze mu nzira bakaba no mu buzima nk'ubwo Rosette yari arimo bagifite ibibazo by'ubuzima. Akaba ashimira Leta ku ngamba z'ubuzima nyinshi zafashwe, ariko hakiri Serivisi z'ubuzima zitaranozwa ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bacye batishoboye, cyane ku mbogamizi zigaragara zituma batavuzwa.

Mu Ijambo rya Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Dr Mugenzi Patrice yahumurije imiryango y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Kabagali no mu karere ka Ruhango aranabakomeza, abasaba gutwaza gitwari, avuga ko nk'uko byavuzwe n'ababanje Jenoside yateguwe n'abari abayobozi, yizeza abari aho ko bitazongera. Asaba ariko ko abazi amateka ya Kabagali bagira ishyaka ryo kugaragaza aho abishwe bajugunywe kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro, yibutsa abari aho ko ubutabera bugikurikirana abahisha aho imibiri y'Abatutsi bazize Jenoside yajugunywe kandi bizakomeza bakabiryozwa, yibutsa ko kwibuka bizahoraho, yunze mury'ababanje nawe ashimira cyane Inkotanyi, kuko batanze ubuzima barengera ubuzima kugeza n'ubu, ashimira cyane umugaba w'Ingabo zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi Paul Kagame uha amahirwe angana buri wese mu kwiyubakira igihugu.



