Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Gicurasi 2025 kuri Kigali Pele Stadium ikipe ya APR FC yakiriye Marine FC, ni ku munsi wa 26 wa Shampiyona (Rwanda Premier League) APR FC ikaba yakiriye uyu mukino ari iya kabiri n'amanota 52 irushwa na mukeba wayo Rayon Sports inota rimwe ikaba yasabwaga gutsinda kugira ngo irare ku mwanya wa mbere. Marine FC yakiriwe na APR FC ari iya 15 n'amanota 27, ikaba yasabwaga gutsinda kugira ngo igabanye ibyago byo kumanuka mu kiciro cya Kabiri. Ni Marine FC yaje yaruhukije bamwe mu bakinnyi n'abandi bivugwa ko batameze neza n'abafite amakarita atabemerera gukina. Mbere y'uko umukino utangira hakaba habanje gufatwa umunota wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umusifuzi Rurisa Patience akaba yahushye mu ifirimbi saa Kumi n'ebyiri ni nyuma y'umukino wari wabanje saa Cyenda aho Gasogi United yari yakiriye Mukura Victory Sports birangira Gasogi itahanye amanota atatu (3) ku gitego kimwe (1) ku Busa bwa Mukura Victory Sports (1-0)
APR FC niyo yatangiye ubona ko ifite umuvuduko utari hejuru igera ku izamu rya Marine FC ariko ntibyazwe umusaruro uburyo yabaga yabonye, ku munota wa 6 Marine FC yahushije uburyo bwabazwe bwiza ku mupira wahinduwe mu rubuga rw'amahina na Niyigena Ebenezer ariko Uwiyaremye Fidali awuteye uca ku ruhande rw'izamu, ntabwo byatinze kuko umunyezamu wa APR FC Ishimwe Jean Pierre yahise atera umupira ufatwa na Niyomugabo Claude yinjira mu rubuga rw'amahina ariko awuteye mu izamu ufatwa neza n'umunyezamu wa Marine FC Irambona Vally.
Ku munota wa 17 Mutangana Derrick wa Marine FC yakiniye nabi Mugisha Gilbert inyuma gato y'urubuga rw'amahina maze hatangwa kufura yatewe neza na Denis Omedi umunyezamu Irambona Vally ntiyagera ku mupira kiba igitego cya mbere cya APR FC ku busa bwa Marine FC.

Marine FC Ikimara gutsindwa igitego yongereye imbaraga mu gusatira abakinnyi bayo nka Mugabe Theophile bagerageza gutera mu izamu ariko imipira ikanyura ku ruhande, ku munota wa 31 Niyigena Emmanuel yongeye kugerageza atera umupira w'umuterekano ku ikosa ryakorewe kuri Ebenezer ariko uca hejuru gato y'izamu rya APR FC, umunyezamu wa APR FC Ishimwe Jean Piere yahise atera umupira ufatwa na Vingile Ndombe wa Marine FC ariko Niyibizi Ramadhan ahita awumwambura atera ishoti ariko rinyura ku ruhande rw'izamu.
Ku Munota wa 45 Djibril Ouattara yaatsinze igitego cya kabiri cya APR FC ku mupira warutakajwe n'ikipe ya Marine FC mu kibuga hagati ahita yinjirana abakinnyi babiri bari basigaye maze aroba umunyezamu Irambona Vally kiba igitego cya Kabiri. Umusifuzi wa 4 Nayihayiki Omely yazamuye iminota 2 maze igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-0.

Igice cya Kabiri cyatangiye umutoza wa Marine FC Yves Rwasamanzi akora impinduka Nizeyimana Mubarak, Kalaga Alphonse na Bizimungu Omar basimbuye Taiba Mbonyumwami, Niyigena, na Ndombe. Ku Munota wa 54 APR FC yubatse uburyo binyuze kuri Mugiraneza Frodouard atera umupira ukomeye mu ruhande rw'urubuga rw'amahina, ukorwaho na Irambona Vally ujya muri koruneri itagize umusaruro itanga, Marine FC yongeye kugerageza kumanukana umupira ariko wifatirwa n'Abakinnyi ba APR FC uhita ubarengana. Ku Munota wa 60 umutoza wa Marine FC yongeye gukora impinduka maze
Muhigi Aime aha umwanya Gikamba Ismael, umutoza wa APR FC Darco Novic nawe akora impinduka maze Mugisha Gilbert aha umwanya Hakim Kiwanuka winjiriye ku Mupira Hafi y'Izamu rya APR arawuzamukana awugeza ku izamu rya Marine FC iwushyize muri Koruneri yatewe na Niyibizi Ramadhan maze Hakim Kiwanuka ku munota wa 66 abona izamu, atsinda n'umutwe igitego cyiza biba ibitego 3 ku busa bwa Marine FC 3-0.
Umutoza wa APR FC Darco Novic yongeye gukora impinduka ku munota wa 70 maze Dushimimana Olivier 'Muzungu' na Victor Mbaoma basimbura Djibril Ouattara na Denis Omedi, Marine FC yongeye gusatira maze Bizimungu Omar asubiza umupira mu kibuga warurengejwe na Niyomugabo Claude ariko ateye umunyezamu Ishimwe Pierre awukubita ibipfunsi uva mu izamu. APR FC yongeye gukora impinduka maze Niyibizi Ramadhan na Byiringiro Jean Gilbert basimburwa na Mamadou Sy na Ndayishimiye Dieudonne maze bakomeza kotsa igitutu Marine FC Victor Mbaoma yahawe umupira ari inyuma gato y'urubuga rw'amahina ahita yegera imbere atera ishoti rinyuze ku munyezamu Irambona Vally ariko umupira ujya ku ruhande.
Marine FC wabonaga ko isa n'idafite icyizere cy'aho yakura igitego ari nako itakaza imipira ikifatirwa n'abakinnyi ba APR FC maze ku munota wa 89 Niyomugabo Claude ahana ikosa ryakorewe kuri Mugiraneza Frodouard, umupira ukurwaho na Niyigena Emmanuel mbere yo gufatwa neza n'umunyezamu Irambona Vally. Umukino urangira ari ibitego bitatu bya APR FC ku Busa bwa Marine FC (3-0), bikaba bitumye APR FC irara ku mwanya wa Mbere n'amanota 55 mu gihe mukeba wayo Rayon Sports ifite 53 gusa ifitanye umukino ejo na Rutsiro FC.
Indi mikino yabaye kuri uyu wa Gatatu, ni uwo Gasogi United yatsinzemo Mukura VS igitego 1-0 n'uwo Amagaju FC yatsinzwemo na Police FC ibitego 2-0.

Abakinnyi 11, umutoza Darco Novic yahisemo gukoresha:
Ishimwe Pierre (GK), Byiringiro Jean Gilbert, Niyomugabo Claude (C), Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunussu, Nshimirimana Ismael (Pitchou), Mugiraneza Frodouard, Niyibizi Ramadhan, Mugisha Gilbert, Denis Omedi, na Djibril Ouattara.
Abakinnyi 11, umutoza Rwasamanzi Yves yahisemo gukoresha:
Irambona Vally (GK), Mutangana Derrick, Ilunga Ngoy Alvine, Mugabe Theophile, Ndombe Vingile, Hoziyana Kennedy, Uwiyaremye Fidali, Niyigena Emmanuel, Mbonyumwami Thaiba, Gikamba Ismael (C), na Niyigena Ebene.