blank

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Gicurasi 2025 nibwo hatangira umunsi wa 27 wa Shampiyona aho umunsi wa 26 waraye urangiye Rayon Sports iyoboye n'amanota 56 ni mu gihe mukeba wayo APR FC biri gukubana ku kinyuranyo cy'Inota rimwe kuko yo ubu ifite 55, Amakipe nayo ari mu murongo utukura akiri mu kurwana no kureba ko yazamuka ngo awuvemo n'ubwo bikomeye ko iziri imbere hari iyifuza gutakaza ngo isubire inyuma.

blank
Rayon Sports niyo iyoboye urutonde n'amanota 56

Uyu munsi harakinwa umukino umwe uhuza amakipe asangirira ku mbehe imwe kuko yitoreza akanakirira ku kibuga kimwe, ikindi yose aterwa inkunga n'Umujyi wa Kigali gusa biri kuvugwa ko waba hari uburyo wazahindura ugafasha ikipe imwe muri izo y'abagabo n'imwe y'abagore, AS Kigali ya gatatu n'amanota 44 irakira Kiyovu Sports yamaze ya Cumi n'amanota 31 kuri Kigali Pele Stadium ku isaha ya Saa Cyenda zuzuye ukaba uribusifurwe na Ngabonziza Jean Paul mu kibuga hagati.

blank
Abasifuzi bari buyobore uyu mukino

Ku munsi w'ejo tariki 10 Gicurasi 2025 Mukura Victory Sports ifite amanota 36 ku kibuga yakiriraho imikino cya Stade Mpuzamahanga ya Huye izakira Bugesera FC ya 11 ifite amanota 30, Musanze FC ya 12 n'amanota 30 ku kibuga cyayo yakiriraho cya Stade Ubworoherane izakira Gasogi United iri ku mwanya wa munani n'amanota 33, Marine FC iri mu murongo utukura ku mwanya wa Cumi na Gatanu n'amanota 27 ku kibuga yakiriraho cya Stade Umuganda izakira Vision FC biri kumwe muri uwo murongo ku mwanya wa Nyuma wa Cumi na Gatandatu n'amanota 20 ni mu gihe nyiri iyi kipe ya Vision FC Birungi John Bosco aherutse gutangaza ko bigoye ko baguma mu kiciro cya mbere ariko umutoza wa Marine FC Yves Rwasamanzi nyuma y'umukino aheruka gutsindwamo na APR FC yatangaje ko imikino ine basigaje gukina n'uyu urimo bizeye ukutamanuka 100/100, kuri uyu munsi kandi ku isaha ya Saa kumi n'ebyiri APR FC iri ku mwanya wa Kabiri n'amanota 55 kuri stade yakiriraho Kigali Pele Stadium izakira Amagaju FC ari ku mwanya wa Cumi na Gatatu hatari heza n'amanota 29.

blank
Perezida wa Vision FC akaba na nyirayo Birungi John Bosco nta kizere afite ko yaguma mu kiciro cya mbere

Ku Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2025 hari imikino ibiri aho Rutsiro FC iri ku mwanya wa Gatanu n'amanota 37 ku kibuga yakiriraho cya Stade Umuganda ku isaha ya Saa Cyenda izakira Muhazi United itari heza kugeza ubu kuko ni iya Cumi na Kane n'amanota 27, Police FC iri ku mwanya wa Kane n'amanota 40, ku isaha ya Saa moya ku kibuga yakiriraho cya Kigali Pele Stadium izakira Rayon Sports iyoboye urutonde n'amanota 56.

blank
Uko Urutonde rwa Shampiyona Ruhagaze

Uyu munsi wa 27 ukazasozwa kuwa mbere tariki ya 12 Gicurasi 2025 ku isaha ya Saa Cyenda Gorilla FC iri ku mwanya wa Karindwi n'Aamanota 34 ku kibuga yakiriraho cya Kigali Pele Stadium izakira Etincelles FC ya Cyenda n'amanota 32, Itoroshi.rw turararika abakunzi b'umupira w'amaguru kuzitabira twese uyu munsi wa 27 wa Shampiyona (Rwanda Premier League).

blank
Uko amakipe azacakirana, iminsi n'amasaha
blank
Ikipe ya Vision FC iri ku mwanya wa nyuma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *