blank

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Gicurasi 2025 ikipe ya AS Kigali yakiriye Kiyovu Sports wari umukino w'umunsi wa 27 wa Shampiyona y'u Rwanda, (Rwanda Premier League) 2024-2025.

Mbere y'uko umukino utangira abari muri Stade bahagurutse bafata umunota wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mwaka 1994.

Umukino ukaba watangijwe na AS Kigali FC ariko ufatwa n'abakinnyi ba Kiyovu Sports itangira yatakana imbaraga zidasanzwe. Abakinnyi bayo barangajwe imbere na Niyonkuru Ramadhan, Uwineza Rene na Niyo David bagerageje uburyo butandukanye ariko umuyezamu wa AS Kigali Hakizimana Adolphe ahagarara neza na AS Kigali yagiye igerageza uburyo butandukanye ariko abakinnyi ba Kiyovu Sports bakomeza kwihagararaho cyane mu bwugarizi bwayo.

blank
Perezida Nkurunziza David ntiyemeranywa n'abahamya ko bafashije Kiyovu Sports kuguma mu kiciro cya mbere

Kiyovu Sports ku munota wa 45 Niyo David yahereje umupira mwiza umunya Senegal Shelf Bayo maze ahita atsinda igitego cya mbere. Igice cya mbere kirangira Kiyovu Sports iri imbere n'igitego kimwe Ku busa bwa AS Kigali (0-1).

blank
Amakipe yombi yageragaho agakinana imbaraga

Igice cya kabiri cyatangiye AS Kigali yatakana imbaraga nyinshi ishaka kureba ko yabona igitego cyo kwishyura. Abakinnyi nka Prince Rudasingwa wari winjiye mu kibuga asimbuye ndetse na Emmanuel Okwi wari wambaye igitambaro cya kapiteni bagumye kugerageza amashoti mu izamu rya Kiyovu ariko umunyezamu Nzeyurwanda Jimmy Djihad akomeza kwihagararaho. Umukino warinze urangira Kiyovu Sports ikiyoboye n'igitego kimwe ku busa bwa AS Kigali.

blank
Umukino watangiye Kiyovu Sports itahukanye insinzi

Kiyovu Sports gutsinda uyu mukino bitumye igira amanota 34 ihita yisubiza umwanya wa Munani by'agateganyo mu gihe ikipe ya AS Kigali yo igumye ku mwanya wa Gatatu n'Amanota 44 ikaba irushije Police FC ya kane amanota ane, bidashidikanywa Kiyovu Sports ikaba ishimangiye ko itakimanutse mu Kiciro cya Kabiri.

blank
Ndorimamana Francois Regis "General" ahamije ko abereretse kuko ibyari byabazanye babigezeho

Nyuma y'umukino ubuyobozi bwa Kiyovu bukaba bwagiranye ikiganiro n'Itangazamakuru aho uwarukuriye komite yiswe iy'ubutabazi yari iyobowe n'uwahoze ari Vice Perezida akanaba Perezida Ndorimamana Francois Regis "General" yatangaje ko ibyari byabazanye babigezeho ikipe itakimanutse akaba we abaye yigiyeyo, perezida Nkurunziza David nawe yavuze ko abo bavuga ko batumye ikipe itamanuka atari abakinnyi bakina mu kibuga ati: "n'abavuga ko ntahaba sinzi aho bahera kuko mba nagiye gushakira ubushobozi ikipe", avuga ko bakomeje kurwana n'uko Kiyovu Sports yava mu bibazo irimo by'amadeni. Bashishikarije kandi abakunzi ba Kiyovu Sports ko ku Cyumweru tariki 11 Gicurasi bazagira igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi aho Saa yine bazahaguruka mu Biryogo kuri Maison Tresor bagana ku rwibutso ruruhukiyemo imibiri y'Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro.

blank
Abakinnyi ba Kiyovu Sports bari bafite ishyaka rikomeye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *