blank

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Gicurasi 2025 ku munsi wa 27 wa Shampiyona ku isaha ya Saa Kumi n'ebyiri APR FC yakiriye Amagaju FC kuri Kigali Pele Stadium. Ni umukino APR FC yaje gukina izi ko nta kosa igomba gukora kugira ngo yisubize umwanya wa mbere wariho mukeba wayo Rayon Sports iyirusha inota rimwe, maze igategereza ibizava ejo hagati ya mukeba na Police FC mu mukino bafitanye, Amagaju nayo yaje gukina uyu mukino azi ko nta rutahizamu wayo Seraphin kuko arigushaka ibyangombwa by'ikipe y'ikiciro cya Kabiri mu Bubirigi kandi yakora amakosa birayiganisha ahabi hashobora gutuma imanuka.

Mbere y'uko umukino utangira, abari kuri Kigali Pele Stadium bafashe umunota wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umupira watangijwe n'ikipe y'Amagaju FC umukinnyi Ndayishimiye Edouard akinana na bagenzi be ariko ntibyatinze kuko abakinnyi ba APR FC barimo Djibril Ouattara wahise afata umupira ahindura inyuma y'urubuga rw'amahina wongera gufatwa na Ruboneka Jean Bosco wahinduye ku mutwe wa Djibril Ouattra ku Munota wa 12 atsindira APR FC igitego cya mbere.

blank
Jibril Ouattara watsindiye APR igitego cya Mbere

Umukinnyi Masudi Narcisse w'Amagaju FC yahise atereka umupira awutera hafi y'izamu rya APR FC mu ruhande rw'ibumoso ariko ubwugarizi bwa APR FC buhagarara neza mbere y'uko Ouattara akinirwa nabi na Dusabe Jean Claude, Ruboneka Jean Bosco yahise ahana ikosa Mugisha Gilbert ahita akora ikosa mbere y'uko ashyira umupira mu izamu.

Ku Munota wa 36 Kapiteni w'Amagaju FC Masudi Narcisse yafashe umupira ariko ntiyumvikana na mugenzi we Ndayishimiye Edouard nyuma y'uko atamwegereye ngo amuhe umupira yari afite wahise wifatirwa na Pitchou wahise ahereza Djibril Ouattara acenga Tuyishime Emmanuel ariko we na Omedi bananirwa gutera umunyezamu w'Amagaju Twagirumukiza Clement ahita afata umupira aryama hasi bigaragara ko yababaye.

Amagaju FC yanyuzagamo akagerageza kwataka abakinnyi bayo barimo Bizimana Ipthi Hadji ariko akunda gukinira nabi Mugisha Gilbert umusifuzi Nizeyimana Is'haq ahita asifura ikosa ryahanwe na Djibril Ouattara wateye umupira muremure uhita ukurwamo n'umunyezamu Clement. Igice cya mbere kirangira ari Igitego Kimwe cya APR FC ku Busa bw'Amagaju FC (1-0).

Igice cya kabiri Amagaju yagarutse ashaka kwishyura ariko ubwugarizi bwa APR FC bukomeza guhagarara neza. APR FC yaje kubona kufura ku munota wa 52 ariko Mugisha Gilbert umupira awutera mu rukuta APR FC ihomba amahirwe y’igitego cya kabiri cyari cyabazwe

Ku munota wa 62 Mugisha Gilbert yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina maze myugariro w’Amagaju umupira awugaruza ukuboko umusifuzi Nizeyimana Is'haq atanga Penaliti. Ni penaliti ya APR FC yatewe neza na Denis Omedi aba abonye igitego cya kabiri cya APR FC.

blank
Abakkinyi ba APR bishimira igitego

Ku munota wa 85 Amagaju FC yabonye uburyo bukomeye imbere y'izamu rya APR FC maze Eduard Ndayishimiye aba abonye igitego cya mbere cy'Amagaju, ikipe ya APR FC itangira kugira imbaraga cyane kugira ngo irinde ibitego. Ku munota wa 90+3 APR FC yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina rw'Amagaju FC maze umupira usanga Mugiraneza Frodouard ahagaze neza aba atsinze igitego cya gatatu cya APR FC nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Hakim Kiwanuka, umukino warangiye APR FC iwutsinze n'ibitego bitatu kuri Kimwe cy'Amagaju FC (3-1).

blank
Mugiraneza Frodouard watsindiye APR igitego cya Gatatu
blank
Ibyishimo birahenda, Frodoaurd yahisemo kwishimira igitego akuyemo umupira

APR FC yahise yisubiza umwanya wa mbere n’Amanota 58, ikipe y’Amagaju FC yo iguma mu makipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri kuko kugeza ubu yagumye ku manota 29, gusa mu kiganiro n'Itangazamakuru nyuma y'umukino umutoza wayo Niyongabo Amaris yatangaje ko mu mikino 3 isigaye yose yiteguye kuyitsinda bikamuhesha kutamanuka. Mu yindi mikino yabaye, Marine FC yatsinze Vision FC ibitego 2-1, Musanze FC inganya na Gasogi United igitego 1-1 naho Mukura VS inganya na Bugesera FC igitego 1-1. Ejo hakaba hari imikino 2, aho Rutsiro FC izakira Muhazi United kuri Stade Umuganda isaa Cyenda naho Police FC yakire Rayon Sports i saa moya z'umugoroba kuri Kigali Pele Stadium.

Amafoto: APR FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *