Ikipe ya Kiyovu Sports yisanze ku mwanya wa nyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda, mu mikino ibanza, nyuma y’aho Etincelles FC itsindiye AS Kigali igitego 1-0 mu mukino wabereye i Rubavu kuri uyu wa Kabiri.
Etincelles yatsinze AS Kigali ku munota wa 90 itsindiwe na Niyonsenga Ibrahim, gituma Etincelles FC yari ku mwanya wa nyuma, ihita ijya ku mwanya wa 13 n’amanota 14 mu gihe Kiyovu yo yahise ijya ku mwanya wa nyuma n’amanota 12 n’umwenda w’ibitego 16 mu gihe Vision FC ifite amanota 12 n’umwenda ibitego birindwi iri ku mwanya wa 15.
Tubibutse ko Rayon sports iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota 36, ikurikiwe na APR FC n’amanota 28. APR ikaba ifite umukino w’ikirarane iri bukine na Marine kuri uyu wa Gatatu i Rubavu, ndetse ku cyumweru ikazakina na Amagaju i Huye, mu gihe Rayon Sports izasubira mu kibuga yakirwa na Mukura VS ku wa 11 Mutarama 2025.
