blank

Kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Gicurasi Shampiyona y'u Rwanda "Rwanda Premier League" ku munsi wayo wa 28 wasojwe hakinwa umukino umwe aho AS Kigali FC yakiriye Etincelles FC, ni mu gihe AS Kigali abakinnyi bayo bari bamaze iminsi batabaza ko nta mushahara baheruka biza no gushimangirwa na kapiteni wabo Haruna Niyonzima, mbere y'uko umukino utangira abari bari muri Sitade babanje gufata umunota wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umukino watangiye ikipe ya Etincelles ariyo ubona ko igera ku izamu rya AS Kigali, ariko ntihabeho gutera mu izamu, AS Kigali nayo yageragezaga kuba yamanuka ariko ntirenge mu kibuga hagati, kugera ku munota wa 34" umutoza wa Etincelles Seninga Innocent yakoze impinduka ngo arebe ko hari icyahinduka maze Djabilu Ishimwe asimbura Robert Mukoghotya ikomeza kwataka ariko igice cya mbere kirangira ari Ubusa ku Busa 0-0.

blank
Igice cya mbere cyatangiye ari Ubusa ku Busa

Igice cya Kabiri gitangira habayeho Impinduka kuri AS Kigali umutoza Mbarushimana Shaban akuramo Kayitaba Jean Bosco hinjira Buregeya Prince maze, Etincelles yakomeje kugerageza gushaka uko yabona igitego ariko AS Kigali arayihindukirana maze ku munota wa 58 Shaban Hussein Chabalala ayibonera igitego cya mbere, umukino wahise usa nuhindura isura ugenda gakeya amakipe asa nari kwigana ariko Etincelles ikanyuzamo ikagera ku Izamu rya AS Kigali inabona Penariti ku munota wa 67 maze Nsabimana Hussein ayitera neza biba igitego Kimwe kuri Kimwe (1-1).

blank
Hussein Shaban Chabalala utaherukaga gutsinda yishimira igitego

AS Kigali yongeye kugerageza kongera imbaraga kuko byagaragaraga ko imyitozo ari mikeya ariko bakomeza kubaka uburyo bwaje kuyihira maze ku munota wa 76 Buregeya Prince atsindira igitego cya Kabiri ikipe ye. Abakinnyi ba Etincelles babaye nk'abacitse intege ariko umutoza Seninga abasaba ko batacika intege baramwumvira maze ku munota wa 79 Niyonkuru Sadjati atsinda igitego cya Kabiri biba ibitego (2-2).

blank
Abakinnyi ku mpande zombi bageragezaga gushaka iyatahukana insinzi

Ku munota wa 87 umusifuzi wa Kane Ahad Gad yahamagaye uwo hagati Murindangabo Moise amusaba guha umutoza w'abanyezamu Ngirinshuti Benjamin ikarita itukura, umukino wakomeje buri kipe ishakisha ahaturuka igitego umusifuzi ashyiraho inyongera y'iminota 7 umukino urangira amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.

blank
Uko umunsi wa 28 watangiye amakipe akurikirana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *