blank

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Gicurasi 2025 haratangira umunsi wa 29 wa Shampiyona y'u Rwanda (Rwanda Premier League) iri kwegereza umusozo wayo, Shampiyona byagaragaye ko yari ikomeye. Yaryoheye abantu benshi n'ubwo hatabuze abo yabihiye, yakomereye amakipe amwe n'ubwo nta wahamya ko hari iyo yoroheye nk'uko byagaragaye, benshi bibaza ingano y'amafaranga itwara ariko uyitwaye agacyura ayantayo, ari nako hibazwa iherezo ryabyo n'inyungu amakipe akurikiranamo n'ibindi.blank

blank
Ikipe ya APR FC ya mbere na Rayon Sports ya 2

Kuri uyu wa Kabiri kariki ya 20 Gicurasi ku isaha ya Saa Cyenda zuzuye hari imikino ibiri i Rubavu n'i Kigali aho kuri Kigali Pele Stadium ikipe z'abashoramari babiri zinakirira ku kibuga kimwe arizo Gorilla FC iri ku mwanya wa 6 n'amanota 37 iri bwakire Gasogi United iri ku mwanya wa 8 nayo ikaba ifite amanota 37, zose zikaba zaramaze kwizera kuguma mu kiciro cya mbere, kuri Sitade Umuganda ikipe ya Rutsiro FC iri ku mwanya wa 7 n'amanota 37 irakira Marine FC ya 11 n'amanota 33 zikaba zibana kuri icyo kibuga.blank

blank
Ikipe z'abashoramari Imfurayiwacu na Hadji Mudaheranwa nizo zifungura umunsi wa 29 wa Shampiyona

Ejo kuwa 3 tariki 21 Gicurasi 2025 saa Cyenda zuzuye hakaba hari umukino umwe kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye aho Mukura Victory Sports iri ku mwanya wa 5 n'amanota 38 izakira Musanze FC iri ku mwanya wa 13 n'amanota 31, Musanze ikaba isabwa gutsinda uyu mukino kuko itabigezeho byayiganisha ahatari heza hayishyira mu murongo utukura uziganisha gusanga Vision FC yamaze kwiyakira gusubira mu kiciro cya Kabiri.blank

blank
Ejo abakunzi ba Mukura Victory Sports na Musanze FC ntimuzatangwe zizakina umukino mwiza

Kuwa Kane tariki 22 Gicurasi 2025 saa Cyenda zuzuye hari imikino ibiri aho Police FC iri ku mwanya wa 4 n'amanota 43 izakira AS Kigali zisangiye kibuga cya Kigali Pele Stadium, AS Kigali ikaba iri ku mwanya wa 3 n'amanota 45, iyi AS Kigali umuntu atabura gushimira uburyo yirwanyeho muri uyu mwaka kugeza aho abakinnyi navuze ko baheruka guhembwa ukwezi kwa mbere, ariko barahanyanyaza bakaba bari kuri uyu mwanya bigaragara ko iyo baza kubona ibyo bagombwaga bitari kuba bari kuri uyu mwanya, Amagaju FC ari ku mwanya wa 15 n'amanota 30 ku kibuga yakiriraho cya Sitade Mpuzamahanga ya Huye azakira Kiyovu Sports ya 9 n'amanota 37 yahoze mu mwanya arimo ubu. Amagaju nayo natsindwa uyu mukino bizayagumisha mu murongo utukura abe ari kumwe na Vision FC.blank

blank
Kuwa Kane Police FC na AS Kigali zizakina umukino mwiza

Kuwa Gatandatu tariki ya 24 Gicurasi 2025 ku isaha ya Saa Cyenda zuzuye hari imikino 3 aho Etincelles iri ku mwanya wa 10 n'amanota 33 ku kibuga cyayo cya Sitade Umuganda izakina na Bugesera FC iri ku mwanya wa 12 n'amanota 31, Muhazi Utd iri ku mwanya wa 14 n'amanota 30 izakira APR FC iri ku mwanya wa mbere n'amanota 61, Muhazi Utd isabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo yizere kuguma mu kiciro cya mbere kandi na APR FC ntigomba gukora ikosa ryo gutsindwa uyu mukino kuko bishobora kuyikura ku mwanya wa mbere ndetse n'impumuro y'igikombe ikitwa ukundi ni mu gihe mukeba wayo Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 59 ariko ikaba ifite iminota hafi 33 yasigaye ikina na Bugesera FC hakaza kuba imvururu zatumye umukino usubikwa, izaba yakiriye Vision FC iri ku mwanya wa 16 wa nyuma n'amanota 20, iyi Rayon Sports ikaba ikomeje kwibera muri birantega aho ejo yahawe umwanzuro ko mu mikino isigaye izayikina nta mufana kubera imvururu zatewe n'abafana bayo bateye amabuye mu kibuga. Ikindi yibukijwe ko igomba kwishyura uwari umutoza mukuru Roberto Oliveira Goncalves ideni rye rihwanye n'amadorali ibihumbi makumyabiri (20) hakiyongeraho ikipe y'abagore ndetse n'imanza, iyi kipe ikaba ariyo gutabarwa, Itoroshi.rw tubararikiye gukurikirana iyi mikino uretse iyo Rayon Sports izakira.

blank
Uko urutonde ruhagaze kugeza ubu ariko hari umukino utaratangira wa Bugesera FC na Rayon Sports
blank
Uko amakipe azacakirana ku munsi wa 29 wa Shampiyona "Rwanda Premier League"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *