Kuri uyu gatatu, tariki 8 Mutarama 2025 ikipe ya Police FC yatandukanye n’umutoza wayo mukuru Mashami Vincent nyuma yo kutanyurwa n’umusaruro muke yagize mu mikino ibanza ya shampiyona y’u Rwanda.
Hashize iminsi ine ikipe ya Police FC itsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-0, iguma ku mwanya wa 4 n’amanota 23.
Nyuma yo kugura abakinnyi benshi barimo Issa Yakubu, Ani Elijah, Kilongozi Richard, Henry Musanga, Allan Katerega, byari byitezwe ko yakwitwara neza ndetse ikaba yanatwara igikombe cya shampiyona, none ishoje imikino ibanza iri ku mwanya wa kane ndetse ikaba irushwa amanota 13 na Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere.
Mu myaka ibiri n’igice, Mashami yari amaze atoza Police FC, yatwaranye nayo ibikombe 3: icy’amahoro, icy’intwali ndetse na super cup. Mashami yatoje imikino 75, atsinda 32, anganya 13, atsindwa 30. Ikipe ya Police FC yinjije ibitego 90, yinjizwa 75, ibona amanota 109 ku manota 225.

Muri uyu mwaka w’imikino Police FC yatsinze imikino 6, inganya imikino 5 inatsindwa imikino 4.
Tubibutse ko Police FC yasinyishije Byiringiro Lague kuri uyu mbere, tariki 6 Mutarama 2025, nyuma yo gukorera Rayon Sports gapapu.