Kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Gicurasi 2025 nibwo hatangiye umunsi wa 30 wa Shampiyona Rwanda Premier League 2024/25 ari nawo wa nyuma. Uyu munsi habaye umukino umwe Gasogi Utd yakiriyemo Rutsiro FC. Imikino yindi izakomeza guhera kuwa Kabiri tariki 27 Gicurasi 2025 isozwe kuwa Gatatu tariki 28 Gicurasi 2025 APR FC ihabwa igikombe cyayo ikaba igomba kuzakorerwa imirongo 2 na Musanze FC inyuramo hagati inayikomera amashyi nyuma y'umukino uzaba wazihuje ku isaha ya saa moya kuri Kigali Pele Stadium.

Iyi Shampiyona yamaze kwegukanwa n'ikipe ya APR FC ku munsi w'ejo nyuma yo gutsinda Muhazi Utd igitego Kimwe ku Busa 0-1 ihita irusha mukeba wayo Rayon Sports amanota 4 mu gihe yo yanganyije na Vision FC Ubusa ku Busa ni mu gihe Vision FC yo yamaze gusubira mu kiciro cya Kabiri aho itegereje indi izayisangayo hagati y'Amagaju na Muhazi Utd zifitanye umukino kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gicurasi 2025 kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye.

Gasogi Utd ikaba icyuye amanota atatu y'uyu munsi aho itsinze Rutsiro FC ibitego Bine kuri Kimwe (4-1) cyatsinzwe na Mumbere Jeremie ku munota wa 84.
Igice cya mbere cyarangiye Gasogi Utd ifite ibitego bibiri ku Busa bwa Rutsiro FC, ibitego bya Gasogi Utd byatsinzwe na Muderi Akbar ku Munota wa 13, Kokoete Udo ku munota wa 24, Hakim Hamis kuwa 56 na Mugisha Joseph kuwa 90. Nyuma yo gutsinda uyu mukino Gasogi Utd yahise ifata umwanya wa Gatandatu n'amanota 40 ariko ikaba itegereje ibizava hagati ya Kiyovu Sports na Bugesera FC nazo zifite imikino ya nyuma kuwa Kabiri no kuwa Gatatu hakazamenyekana ifata umwanya wa Gatanu kuko zombi zifite amanota 37.


