Korari Quo Vadis yo mu itorero ry’Abadiventesiti b’umunsi wa Karandwi rya Gitarama, intara y’ivugabutumwa ya Gitarama, Filidi y’u Rwanda rwo Hagati, yateguye igitaramo nterankunga bise “Anshoboza Byose” kizabera kuri stade ya Muhanga kuri iyi sabato, tariki 31/05/2025 guhera saa saba n'igice.
Ni igitaramo kizitabirwa na korari zikunzwe cyane mu itorero ry’abadiventisti b’umunsi wa karindwi Ambassadors of Christ y’i Remera ndetse na Kugana Yesu y’i Gahogo, muri iki gitaramo hatumiwemo umubwirizabutumwa bwiza RUSHENYI Patrice. Iki gitaramo kigamije gushyigikira korari Quo Vadis mu murimo w’ivugabutumwa isanzwe ikora.



Mu kiganiro, itoroshi.rw twagiranye na ISHIMWE Edison, umunyamabanga wa korari Quo Vadis yadutangarije ko iyi korari ifite imishinga myinshi myiza harimo ivuna rikomeye iteganya gukora mu mwaka wa 2026, gukora indirimbo z'amashusho byibuze 10, gufasha abatishoboye ndetse no kugura ibyuma bya korari (sound system) iri gutegura bityo ko hakanewe amaboko yo kuyunganira muri ibyo bikorwa.
Korari Quo Vadis yavutse mu mwaka wa 1998, kugeza ubu ifite indirimbo zirenga 200 muri zo imaze gukora indirimbo 14 z’amashusho (video) zimwe muri zo ziri kuri channel yabo ya youtube https://www.youtube.com/@quovadischoir/ ndetse n’imizingo 6 y’indirimbo z’amajwi (audio).
Itoroshi.rw, turararikira abakunzi ba Quo Vadis, Kugana Yesu, Ambassadors of Christ ndetse n’abakunzi b’indirimbo muri rusange kuzaza kwifatanya na Quo Vadis muri iki gitaramo, kwinjira ni ubuntu. Ibikire ubutunzi bwawe mu ijuru ushyigikira Quo Vadis.
Reba indirimbo IBA IRI KU GIHE ya Quo Vadis
Uwiteka niwe Udushoboza byose.
Cyane rwose
Imana izabakoreshe ibikomeye
Korari Quo Vadis, turabakunda kdi turabashyigikiye. Imana ikomeze ibakoreshe ibyo ubutwari.
Abakunzi bacu Kandi b'ubutumwa bwiza Imana iduhane umugisha