Kuri uyu mugoroba w'umunsi wa Gatatu tariki 27 Gicurasi 2025 ikipe ya APR FC yakiriye Musanze FC ku mukino wa nyuma usoza Shampiyona Rwanda Premier League 2024/25. Ni Umukino wabereye kuri sitade Amahoro i Remera, APR FC n'ubundi yaje yaramaze gutwara igikombe cya Shampiyona y'uyu mwaka kikaba cyariyongereye ku bindi birimo icy'intwari yatwaye muri Mutarama n'icy'Amahoro yegukanye mu ntangiriro z'uku kwezi byose ikaba yabyishimiye hamwe n'abakunzi bayo.

Uyu ukaba ariwo mukino upfundiye shampiyona y'uyu mwaka, ariko uyu munsi hakaba hari habanje indi mikino ibiri uwahuzaga Rayon Sports yari yakiriye Gorilla FC kuri Kigali Pele Stadium nta bafana barimo, ukarangira Rayon Sports itsinze Gorilla FC igitego Kimwe ku Busa 1-0 isoza n'amanota 63 n'umwanya wa Kabiri naho Gorilla FC igumana umwanya wa Karindwi n'amanota 40, ni mu gihe kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye hari habereye umukino wahuzaga amakipe yarwanaga no kutamanuka ariyo Amagaju FC yari yakiriye Muhazi Utd ukaza kurangira Muhazi Utd itsinzwe n'Amagaju ibitego Bibiri kuri Kimwe 2-1 byahise bituma Amagaju FC aguma mu kiciro cya mbere naho Muhazi Utd imanuka mucya Kabiri isangayo Vision FC.

Mbere y'uko umukino utangira, abari muri Stade Amahoro babanje gufata umunota wo kwibuka ku nshuro ya 31 Abatutsi bishwe muri Jenoside mu mwaka 1994.
Umusifuzi Twagirumukiza Abdulkarim yatangije umukino maze ku ruhande rwa APR FC maze Mugisha Gilbert atera umupira imbere y'izamu rya Musanze FC maze uhita urenzwa n'abakinnyi bayo, Ruboneka Jean Bosco yahise arengura maze Denisi Omedi ahereza Souane ariko gutsinda biramugora, APR FC yakomeje kwataka maze Kamanzi Ashraf wa Musanze FC akinira nabi Lamine Bah hatangwa Kufura Denisi Omedi ahita ahereza Nshimiyima Yunussu wahise atera ishoti ariko umunyezamu wa Musanze FC Nsabimana Jean de Dieu "Shaolini ashyira umupira hanze. APR FC yakomeje gusatira izamu ariko abakinnyi ba Musanze bihagarararaho ariko ku Munota wa 30 Ruboneka Jean Bosco arekura ishoti rikomeye ari kure y'izamu umunyezamu wa Musanze ntiyagera ku Mupira kiba igitego cya mbere cya APR FC.
Ku munota wa 38 n'ubundi APR FC yari yihariye umupira Ruboneka yongeye kurekura ishoti ariko umunyezamu wa Musanze yihagararaho awukuramo maze igice cya mbere kirangira ari igitego Kimwe cya APR FC ku Busa bwa Musanze FC 1-0.

Mu karuhuko k'igice cya mbere APR FC byagaragaye ko yari yateguye ibirori byayo yazanye n'abahanzi mpuzamahanga barimo umurundi Dr Claude waririmbiye abafana mbere y'uko umukino utangira hahise hajyaho umuhanzi w'icyamamare w'Umunya-Uganda, Dr Jose Chameleon wari kumwe na Weasel Manizo maze abafana barabyina karahava.

Igice cya Kabiri cyatangiranye impinduka kuri Musanze FC maze umutoza wayo Habimana Sosthene ashyiramo Bizimana Valentin asimbura Munyurangabo Leonidas maze ku munota wa 48 Mchelenga Rachid wa Musanze FC yinjira mu rubuga rw'amahina acenga umunyezamu wa APR FC Ishimwe Pierre ayitsindira igitego biba Kimwe kuri Kimwe 1-1. Musanze yabaye nk'ikangutse ariko inatangira gukora amakosa ya hato na hato ariko APR FC igahana ariko ntihagire icyo bitanga.
Ku nunota wa 55 Nshimiyimana Yunussu yatabaye APR FC, araryama akura umupira kuri Bizimana Valentin wari ugiye kongera kwinjira mu rubuga rw'amahina ngo abe yatungura Ishimwe Pierre, ku munota wa 60 umutoza w'agateganyo wa APR FC Mugisha Ndori yakoze impinduka maze Denis Omedi asimburwa na Hakim Kiwanuka naho Thaddeo Lwanga asimbura Nshimiyimana Ismail Pitchou.
Ku Munota wa 70 ku ikosa Bertrand Konford yakoreye Taddeo Lwanga yahise ahabwa ikarita y'umuhondo maze ku munota wa 74 Ruboneka Bosco yongera guhagurutsa abafana ba APR FC, atsinze igitego ku ishoti yateye maze umunyezamu wa Musanze FC Shaolin ananirwa guhagarika umupira kiba igitego cya Kabiri cya APR FC kuri Kimwe cya Musanze FC.
Umutoza wa APR FC Mugisha Ndori yongeye gukora impinduka maze Mamadou Sy, Niyibizi Ramadhan na Kwitonda Alain 'Bacca' basimbura Lamine Bah, Djibril Ouattara na Mugisha Gilbert maze ku Munota wa 87 Ruboneka Bosco yongera gutsindira APR FC igitego cya Gatatu ari nako ikomeza gushaka Igitego cya Kane ariko umusifuzi wa Kane azamura iminota 4 y'inyongera.
Ku munota wa 90+1 umutoza wa Musanze FC Habimana Sosthene yongera gukora impinduka ya nyuma Dushimimana Patrick asimbura Nsabimana Jean de Dieu 'Shaolin' mu izamu, umukino urangira APR FC itsinze Musanze FC ibitego 3-1 mu mukino usoza Shampiyona ya 2024/25 igira amanota 67 ku mwanya wa mbere. Umukino ukirangira umuhanzi Senderi n'itsinda ry'Ingabo z'Igihugu bahise bakomeza gusususurutsa abari muri Sitade.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa APR FC: Ishimwe Pierre (GK), Byiringiro Jean Gilbert, Niyomugabo Claude (C), Aliou Souane, Nshimiyimana Yunussu, Nshimirimana Ismael Pitchou, Ruboneka Bosco, Lamine Bah, Mugisha Gilbert, Denis Omedi, na Djibril Ouattara.

Abakinnyi 11 umutoza wa Musanze FC yabanjemo: Nsabimana Jean de Dieu 'Shaolin' (GK), Hakizimana Abdulkarim, Kwizera Tresor, Muhire Anicet, Mukengere Christian, Konfor Bertrand, Tuyisenge Pacifique, Ntijyinama Patrick, Mchelenge Rachid, Munyurangabo Leonidas, na Kamanzi Ashraf.
