blank

Abagize ishyirahamwe ry'Abanyamakuru b'imikino mu Rwanda (AJSPOR) basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Nyanza ya Kicukiro rukaba ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi ijana na bitanu na Magana atandatu (105.600 ). Icyo gikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 29 Kamena 2025 cyitabirwa n'abanyamuryango ndetse n'abayobozi b'ishyirahamwe n'inshuti zabo.

blank
Basobanuriwe amwe mu mateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 by'umwihariko Kicukiro

Basobanuriwe amwe mu Mateka yaranze Igihugu cyacu cyane ubwo muri Kicukiro hari hahungiye abantu benshi bibwira ko bazaharokokera kuko bari bisunze abari bagize umuryango mpuzamahanga ariko bakaza gutereranwa mu cyahoze Ari ETO Kicukiro. Batemberejwe ibice bigize urwibutso ari nako bunamira imibiri y'Abatutsi b'inzirakarengane bashyinguyemo bashyiraho n'indabo.

blank
Vice Perezida Hitimana Jean Claude na Hatungimana Desire bashyiraho indabo

Nk'uko byasobanuwe na Vice Perezida wa AJSPOR Hitimana Jean Claude "Hit" usanzwe akorera RadioTV10 ari nawe washyikirije Cheki y'amafaranga yo gufasha ibikorwa bya buri munsi by'urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro kuko Perezida Jean Butoyi arwaye. Yavuze ko AJSPOR bifuza ko uyu munsi uzakomeza kuba ngaruka mwaka bidakuyeho ko abanyamakuru bose muri rusange bakora iki gikorwa n'ubundi buri mwaka.

blank
Iki gikorwa kigiye Kuba Ngarukamwaka

Kuri uyu munsi kandi w'Ubumwe bwa AJSPOR 2025 habaye n'umukimo ku Kibuga gitoya cyo mu cyanya cy'imikino cya Zaria Court i Remera aho abanyamakuru b'imikino bubatse ingo "Married" bahuye n'abatarubaka "Single" maze umukino urangira abatarubaka "Guetto Stars" batsinze ibitego 7-2 Abubatse. Umukinnyi w'umunsi akaba yabaye Eric Munyantore "Khalikeza" watsinze ibitego bitanu (5).

blank
Habaye n'Umukino wahuje Abanyamakuru bubatse ingo n'Ingaragu

Impamvu kandi uyu munsi wanabayemo ugukina uyu mukino. Ikipe y'umupira w'amaguru niwo mutima w'Ishyirahamwe rya AJSPOR muri rusange, kuko ubutumwa cyangwa ibikorwa byose bikunda gutangwa binyuze mu ikipe ya AJSPOR, ikaba ari ikipe ifatiye runini ishyirahamwe. Vice Perezida Hitimana Jean Claude akaba yarasoje ijambo ashimira umutoza wayo Hatungimana Desire usanzwe akorera B&B FM. Igikorwa kikaba cyasojwe no gusabana ndetse no gusangira ku banyamuryango n'inshuti.

blank
Umutoza wa AJSPOR FC Desire Hatungimana

blank

blank
Ikipe y'Abanyamakuru b'Ingaragu
blank
Gakwandi Jean Flex wa Isibo Radio na Bagirishya Castar wa B&B FM
blank
Eric Munyantore "Khalikeza" wabaye umukinnyi mwiza watsinzemo ibitego 5
blank
Ingaragu n'abajyanama bazo Bubatse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *