blank

Mu mukino w’umunsi wa 15 usoza imikino ibanza ya shampiyona y’u Rwanda witabiriwe n’uwahoze ayobora Rayon Sports Rtd Capt. Jean Fidele Uwayezu, ikipe ya Rayon Sports itakaje umukino wa mbere itsinzwe na Mukura VSL 2-1.

blank
Rtd Capt. Jean Fidele Uwayezu wahoze ayobora Rayon Sports nawe yitabiriye uyu mukino

Ni umukino wabanjirijwe n’imvura yatumye umupira utagenda wihuta. Uyu mukino watangiye ukerereweho iminota kuko ikipe ya Mukura VSL yabuze abakorerabushahe (Croix Rouge) biza gusaba kwitabaza abafana babambika imyenda y’abakinnyi yo kwishyushyanya.

Umukino ugitangira Ndayishimiye Richard yahereje umupira Fall Ngagne ariko uyu awutangwa na Sebwato. Amakipe yombi yakomeje asatirana. Ku munota wa 32, Rayon sports yabonye uburyo bukomeye. Adama Bagayogo yateye umupira mu izamu Sebwato awushyira hanze.

Ku munota wa 39 Jordan Nzau Dimbumba yatsindiye Mukura VSL igitego cya mbere, nyuma y’iminota 3 yonyine Niyonizeye Fred atsinda igitego cya 2. Igice cya mbere kirangira Mukura ifite ibitego 2-0.

Igice cya kabiri kijya gutangira Robertinho yakuyemo Richard Ndayishimiye, Ishimwe Fiston na Hadji Iraguha yinjiza Niyonzima Olivier Seif, Muhire Kevin na Aziz Basane Koulagna. Nyuma yo gusimbuza Rayon Sports yarushijeho gusatira ku munota wa 51 ibona penaliti ku ikosa ryakorewe Aziz Basane Kuolagna mu rubuga rw’amahina. Fall Ngagne ayinjiza neza. Amakipe yombi yakomeje gusatirana ariko umukino uza kurangira Mukura itsinze 2-1.

Umutoza w’abanyezamu Andre Mazimpaka yahawe ikarita itukura, yasabiwe n’umusifuzi wa kane.

Udushya twaranze umukino

  1. Abafana nibo bitabajwe guterura abakinnyi bagiriye ikibazo mu kibuga.
  2. Mu gice cya 2, imipira yatangiye kubura ku kibuga.
  3. Imyanya yagenewe abanyamakuru yari yicawemo n’abafana, ku buryo abanyamakuru benshi babuze aho bicara.
blank
Abafana bari biganje mu mwanya yagenewe abanyamakuru
blank
Abafana nibo bitabajwe mu mwanya wa Croix Rouge

Abakinnyi bitabajwe kuri uyu mukino:

Mukura VSL: Sebwato Nicholas (GK), Rushema Chris, Niyonzima Eric, Hakizimana Zuberi, Uwumukiza Obed, Nisingizwe Christian, Niyonizeye Fred, Jordan Nzau Dimbumba, Nsabimana Emmanuel, Mensah Boateng Agyenim.

blank
Abakinnyi Mukura VSL yabanje mu kibuga

Abasimbura: Tuyizere Jean Luc, Cyubahiro Constantin, Mwiseneza Kevin, Vincent Kofi Adams, Muvandimwe JMV, Irumva Justin, Ntarindwa Ntagorama Anote, Sunzu Mende Bonheur

Rayon Sports: Khadime Ndiaye (GK), Serumogo Ali (C), Ganijuru Ishimwe Elie, Omar Gning, Youssou Diagne, Ndayishimiye Richard, Kanamugire Roger, Ishimwe Fiston, Fall Ngagne, Adama bagayogo, Hadji Iraguha.

blank
Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga

Abasimbura: Ndikuriyo Patient, Nshimiyimana Emmanuel, Nshimiyimana Fabrice, Elenga Kanga Junior, Aziz Basane Koulagna, Niyonzima Olivier Sefu, Rukundo Abdourahamani, Muhire Kevin, Nsabimana Aimable.

Rayon Sports igumye ku mwanya wa mbere n’amanota 36, ikurikiwe na APR ifitanye umukino n’Amagaju kuri iki cyumweru n’amanota 31. Mukura VSL ihise ijya ku mwanya wa 7 n’amanota 21, mu gihe Kiyovu Sports iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 12.

Shampiyona izakomeza hakinwa imikino yo kwishyura kuwa 8 Gashyantare 2025 bibaye bidahindutse.

blank
Abafana ba Rayon Sports bitabiriye ari benshi

Amafoto: Rayon Sports