Uncle Austin, yashyize hanze indirimbo nshya ‘Mon coeur’ yafatanyije na The Ben n’umusore mushya ari gufasha witwa Lloav, wari umenyerewe nka Pasco mu muziki.
‘Mon Coeur’ ni indirimbo yagiye hanze kuri uyu mbere, kuwa 13 Mutarama 2025. Ikaba imwe mu ndirimbo nyinshi yiteguye gushyira hanze muri uyu mwaka.Ahamya ko yahisemo kuyihurizamo The Ben n’umusore mushya yatangiye gufasha mu rwego rwo kumumurikira Isi y’umuziki.
“Iyi ndirimbo ikintu kimwe abantu bakwiye kuyimenyaho ni uko yumvikanamo umuhanzi mushya turi gukorana, ni umusore wari usanzwe aririmba ariko wavuga ko ari bwo atangiye urugendo rushya kuko byadusabye kumuhindurira n’izina yakoreshaga mu muziki.” Uncle Austin.
Nsengiyumva Pascal cyangwa Pasco nk’izina yari asanzwe akoresha mu muziki, ni umusore wakoreraga umuziki mu Karere ka Rubavu, ubu akaba yamaze guhabwa izina rishya Lloav.
Lloav yakoze indirimbo zirimo iyitwa Perfect, Tell me, Iri joro n’izindi nyinshi zitakunze kwamamara.
Lloav yiyongereye ku bandi bahanzi bafashwa na Uncle Austin, binyuze muri muri Uncles Empire, barimo Victor Rukotana, Linda Montez.
Iyi ndirimbo ‘Mon Coeur’ Austin yashyize hanze niyo ndirimbo ya mbere, The Ben yumvikanyemo uri uyu mwaka. Amajwi yayo yakozwe Yeweeh mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Bagenzi Bernard.
Reba indirimbo ‘Mon Coeur’