blank

Kuri uyu kabiri, kuwa 14 Mutarama 2025, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), yasubitse irushanwa Nyafurika rihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu CHAN 2024.

Iri rushanwa rya riteganijwe gutangira kuwa 1 Gashyantare rigasozwa kuwa 28 Gashyantare 2025, ryimuriwe mu kwezi kwa Kanama 2025.

Kuri uyu wa gatatu, kuwa 15 Mutarama 2025 saa mbili z’ijoro i Nairobi, hateganijwe tombola y’amatsinda iri rushanwa rizakinirwamo. N’ubwo ariko hazaba tombola, haracyibazwa amakipe abiri asigaye kuko hamaze kumenyekana 19, andi abiri abura CAF ikaba yaratangaje ko azamenyekana nyuma.

Habuze ibikorwa remezo ndetse n’ibibuga byujuje ibisabwa bibasha gukinirwaho iri rushanwa. Cyane cyane ibyo muri Kenya kuko byubatswe huti huti nyuma y’aho CAF itangarije amatariki ntarengwa y’iri rushanwa.

Itsinda ry’impuguke mu bikorwa remezo, ryagiriye inama CAf yo gutanga umwanya uhagije wo gutegura ibikorwa remezo birimo amahoteli, ibitaro, ibibuga ndetse n’amasitade kugura ngo bishyirwe ku rwego rwiza rwo kwakira irushanwa rya CHAN. Ibi byatumye CAF ifata umwanzuro wo gusubika iri rushanwa ikaryigiza muri KAnama 2025. inyuma, aho bivugwa ko ishobora kurishyira muri Kanama 2025.