Mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri mu gikombe cy’amahoro, wabereye kuri Pele Stadium kuri uyu 16 Mutarama 2025, saa cyenda zuzuye ikipe ya Kiyovu Sports yanganije na Rutsiro FC 1-1.
Igice cya mbere, Kiyovu Sports yabonye uburyo bwinshi imbere y’izamu ariko inanirwa kububyaza umusaruro. Igice cya mbere cyarangiye ari 0:0.
Ku munota wa 2 w’igice cya kabiri, Mumbere Mbusa Jeremie yatsindiye Rutsiro igitego rukumbi yatahanye kuri uyu mukino. Bidatinze ku munota wa 22 Kiyovu yaje guhabwa penaliti, yinjizwa neza na Nizeyimana Djuma.
Ku munota wa 27, Nsabimana Denny, yatsinze igitego ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko yari yaraririye. Bityo umukino urangira ari 1:1.
Nyuma y’umukino, mu kiganiro n’abanyamakuru, abatoza bombi bagize icyo batangaza.
Romami Marcel, umutoza wa Kiyovu: “Ibyo nateguye byagenze atari cyane, nifuzaga gutsinda umukino wa mbere ngo ndebe ko nakwigarurira imitima y’Abayovu. Ikipe ya Kiyovu ni ikipe ifite abakinnyi bake, kurangizanya shampiyona n’abakinnyi bangana gutya ntibyoroshye. Ni ugukora cyane. Intego ni ukwitwara neza mu mikino 7 cyangwa 8.”
Abajijwe ibyo abakinnyi badaheruka kuboneka, yagize ati: “Makenzi sindamubona, Eric yaranyandikiye ari iwabo i Burundi, ariko mu cyumweru gitaha agomba kuba ari inaha.”
Yahaye abayobozi ba Kiyovu ubutumwa: “Abayobozi ndabasaba kuba hafi y’ikipe. Nibaba hafi ibintu byose bizagenda neza. Abakinnyi si babi ariko bakeneye kwegerwa.”
Umutoza wa Rutsiro, Gatera Musa: “ntitwitwaye neza, Kiyovu yitwaye neza kuturusha, yabonye uburyo bwinshi kuturusha. Bumvaga ko bari hejuru kuturusha niyo mpamvu batitwaye neza.”
Abajijwe intego za Rutsiro mu gikombe cy’amahoro, yagize ati: “Natwe tugomba kuba mu bantu barwanira igikombe, natwe turagishaka.”
“Muri shampiyona, intego ni ukuyirwanira. Tuzagerageza kureba ko byibuze twaza mu makipe 5 cg 6 ya mbere. Kugitwara byo ntibyashoboka.”
Ku mukino w’uyu munsi Kiyovu Sports, yitabaje abakinnyi 18 bonyine. Ikipe ya Kiyovu ifite abakinnyi bake kuko yahanwe na FIFA, nyuma yo kutishyura abakinnyi n’abatoza yasezereye mu buryo budakurikije amategeko. Kubwo ibyo ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi bashya.
Abakinnyi bitabajwe kuri uyu mukino:

Kiyovu Sports: Nzeyurwanda Jimmy Djihad (GK), Ishimwe Eric, Byiringiro David, Twahirwa Olivier, Kazindu Guy Bahati, Cherif Bayo, Nizeyimana Djuma, Niyonkuru Ramadhan, Nsabimana Denny, Ishimwe Kevin na Mutunzi Darcy.
Abasimbura:Ishimwe Patrick, Hakizimana Felicien, Byiringiro Elisa, Ishimwe Regis, Mukunzi Djibril, Dufitimana Pacifique na Iradukunda Luc Daniel.

Rutsiro FC: Itangishaka Jean Paul (GK), Habyarimana Eugene, Kabura Jean, Mutijima Gilbert, Ngirimana Alexis, Ndabitezimana Lazard, Musa Ndusha Shabani, Kwizera Eric, Mambuma Ngunza Thythy, Mumbere Mbusa Jeremie na Nizeyimana Jean Claude.
Abasimbura:Matumele Monzobo Arnold, Kwizere Bahati Emilien, Bwiza Bandu Olivier, Hitimana Jean Claude, Shyaka Philbert, Nkubito Amza, Munyurangabo Cedric, Habimana Yves na Nduwayezu Jean Paul.

Amafoto: Inyarwanda.com