blank

Kuri uyu Mbere, kuwa 20 Mutarama 2025 ikipe ya Rayon Sports yatandukanye na rutahizamu wayo Charles Baale.

Mu itangazo, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ku rubuga rwayo rwa X, yatangaje ko yatandukanye na Charles Baale ku bwumvikane.

blank

Mu minsi ishize, Charles Bbaale, ari muri Uganda aho yagiye kwivuriza imvune. Yandikiye Rayon Sports ayisaba gusesa amasezerano kubera ko asanga atagifite imbaraga zo kuyifasha muri uyu mwaka w’imikino.

Yinjiye muri Rayon Sports muri Nyakanga 2023, avuye mu ikipe ya Villa SC yo muri Uganda.

Charles Baale aheruka mu kibuga ku mukino wahuje Musanze na Rayon Sports kuwa 6 Ugushyingo 2024, aho yayitsindiye igitego ku munota wa 48 w’umukino, kuri koroneri Rayon Sports yabonye iterwa na Muhire Kevin, umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu awukoraho ariko ntiyawushyira kure ahubwo uguma mu rubuga rw’amahina Charles Bbale, atera ishoti rikomeye mu izamu.

Muri uyu mwaka w’imikino, Charles Bbaale yakinnye imikino mike mbere ubwo Fall Ngagne yari ataratangira gukinira Rayon Sports ayitsindira ibitego 2.