Kuri iyi sabato, kuwa 25 Mutarama 2025 muri UNILAK, umuryango wa Pasitoro Ezra Mpyisi wakoze igokorwa cyo kumwibuka nyuma y’umwaka asinziriye.
Uyu muhango, witabiriwe n’inshuti n’abavandimwe, bashimira Imana ndetse banagaragarizwa aho umushinga wo gutanga Bibiliya ugeze.
Umuhungu we, Gerard Mpyisi yasobanuye imishinga yose bafite muri aya magambo: “turashaka gushyiraho ikigega cy’uburezi. Ubu murabizi hano mu Rwanda Leta ifite ibyo ikora kandi ikora neza, NGOs nazo ziragerageza ariko turacyafite abana benshi baturuka mu miryango itishoboye kandi badashobora kwiga. Turashaka gushyiraho icyo kigega ngo tuzajye tubona amafaranga yo gufasha abo bana kugira ngo bashobore kujya kwiga.”
Yakomeje agira ati “Turashaka kwibanda cyane cyane ku bana bajya kwiga imyuga muri TVET. Mwese murabizi ko umwana unyuze muri ayo mashuri avamo afite ikintu ashobora gukora n’intoki ze, aba yize umwuga. Bene abo ni bo banabona n’akazi mu buryo bworoshye.”
Hanatangajwe ko muri gahunda pasitoro Ezra Mpyisi yo gutanga Bibiliya yari afite, umuryango we wayikomeje ndetse umaze gukoresha arenga miliyoni 9 Frw. Izi Bibiliya zatanzwe ku bantu bo mu matorero n’amadini atandukanye harimo n’Abasilamu.
Umuryango wa pasitoro Ezra Mpyisi, wongeye gusaba abantu n’imiryango itandukanye gukomeza kubashyigikira muri icyo gikorwa.
Banabwiye abitabiriye iki gikorwa ko muri Gashyantare 2025, binyuze muri Bible and Education Foundation bateganya gutangiza ishuri rya Bibiliya rizakorera muri UNILAK, ndetse umuryango wa Ezra Mpyisi uzakomeza gukorana na UNILAK hakaba hashyirwamo ishami rya Tewologiya.
Tubibutse ko pasiteri Ezra Mpyisi ari mu batangije Kaminuza y’Abalayiki b’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi (UNILAK). Yasinziriye ku wa 27 Mutarama 2024 afite imyaka 102. Yari mu Banyarwanda babitse amateka yo hambere ku Ngoma z’Abami dore ko yabanye cyane n’umuryango w’Umwami Rudahigwa, akaba n’Umujyanama wa Kigeli V Ndahindurwa watanze mu mpera za 2016.