Kuri Kigali Pele Stadium, kuri iki cyumweru tariki 09/02/2025, Rayon Sports inganyije na Musanze FC ibitego 2-2, iguma ku mwanya wa mbere n'amanota 37. Isaro ry’i Nyanza ryatakaje amanota abiri y'ingenzi hasigara ikinyuranyo cy’amanota atatu hagati yayo na APR FC. Uyu mukino Rayon Sports yari yakiriyemo Musanze FC watangiye ukerereweho iminota itandatu, nk’uko bimaze kuba akamenyero ko gutangira umukino nyuma y’igihe cyagenwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Rayon Sports yatangiye iri hejuru, ihanahana neza umupira, bigaragara ko hari uburyo iri kubaka umukino wayo arinako ikomeza gukinira mu Kibuga cya Musanze FC yakinaga ishaka kwica umukino wa Rayon Sports. Mu gice cya mbere, hongeweho iminota 8 kubera ko abakinnyi ba Musanze bakomeje gutwara umwanya munini bigwisha hasi gusa umusifuzi mpuzamahanga Ishimwe Claude (Cuculi) akagerageza kutabiha agaciro. Ku munota wa 45+5, Fall Ngagne yatsinze igitego cya mbere ku mupira w’umuterekano wari utewe na Muhire Kevin. Ku munota wa 45+5, Youssou Diagne yakiniye nabi Lethabo Mathaba inyuma gato y'urubuga rw'amahina. Sunday Imenesit ahana ikosa, umupira ukora ku mukinnyi wa Rayon Sports uruhukira mu izamu. Igice cya mbere kirangira 1-1.
Igice cya kabiri cyatangiye Rayon Sports ikomeza guhererekanya neza umupira, bigeze ku munota wa 77 Robertinho yakuyemo Ndayishimiye Richard na Niyonzima Olivier ‘Seif’ basimburwa na Nsabimana Aimable na Adulai Jalo, bityo hagati hahita horohera Musanze itangira kuhanyuza imipira. Ku munota wa 79, Fall Ngagne yongeye kunyeganyeza inshundura ku mupira yahawe na Muhire Kevin awuteresha umutwe. Ku munota wa 89, Musanze yatsinze igitego cya kabiri cyinjijwe na Johnson Adeshora ku mupira w’umuterekano watewe na Konfor Bertrand. Umukino warangiye ari ibitego 2-2.
Mu minota y’inyongera abafana benshi bafana ba Rayon Sports bahise basohoka. Abasigaye banga gukomera amashyi abakinnyi, batangira kuririmba Ayabonga.

“Badutsinze igitego turacyishyura, ni umukinnyi umaze gukura mu mutwe. Iyo utsinzwe igitego ukubika umutwe ntugaruke, ngo utsinde igitego uba utaraba umukinnyi mukuru. Icyo nabashimira ni uko bagarutse bakabasha kukishyura. Twagiye kuruhuka ari 1-1, nababwiye ko byose bishoboka. Twari twafunze impande no hagati ha Rayon Sports kuko hari hakomeye. Navuga ko igufu za Rayon Sports zarimo hagati Sefu, Richard na Rooney batwimaga umupira cyane, ntekereza ko aho bashyiriyemo Aimable byatwongereye imbaraga natwe dutangira dukina cyane dusa nk’abayirusha mo hagati, navuga ko yari amahirwe yacu, tube twabasha kubibyaza umusaruro.” Sosthene umutoza mukuru wa Musanze.
Abanyamakuru twategereje umutoza wa Rayon Sports, Robertinho ngo dukorane ikiganiro atubwire uko umukino wagenze turaheba bikaba bimaze kuba karande cyane ku batoza baba batsinzwe gusa ubuyobozi bireba bukwiye kugira icyo bubikoraho kuko gutanga amakuru ni itegeko kandi no ku batoza ni uko.
Ku rutonde rw’agateganyo, Rayon Sports iracyari ku mwanya wa mbere n’amanota 37, ikurikiwe na APR FC n’amanota 34, mu gihe Kiyovu Sports iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 12. Fall Ngagne rutahizamu wa Rayon Sports yagejeje ibitego 11.

Ntitwabura kubibutsa ko Rayon Sports ifite umukino wa 1/8 cy'irangiza mu gikombe cy'Amahoro kuwa 3 aho izahura na Rutsiro FC Umukino ukaba wari buzabere Rubavu Stadium ariko bikaba biri kuvugwa ko uzabera kuri Kigali Pele Stadium ku busabe bwa Rutsiro ikaba ariho yakwakirira Rayon Sports. Rayon Sports ikazongera kwakirwa na Kiyovu Sports ku munsi wa 17 wa Shampiyona tariki 15/02/2025 saa kumi n’ebyili kuri Kigali Pele Stadium.
Uku umunsi wa 16, muri shampiyona y’ikiciro cya mbere wagenze:
- Vision FC 1-2 Gorilla FC
- Mukura VS 1-0 Muhazi United
- Rutsiro FC 0-0 Police FC
- AS Kigali 1-0 Bugesera
- Kiyovu Sports 1-2 APR
- Marine FC 3-0 Gasogi United
- Amagaju FC 0-1 Etincelles FC
- Rayon Sports 2-2 Musanze FC












Amafoto: igihe.com & Rwanda Premier League
Courage