Kuri uyu kane, tariki 06 Gashyantare 2025, abakinnyi bashya; Souleymane DAFFÉ, Adulai JALO, Innocent Assana NAH na Abeddy BIRAMAHIRE baraye bakoze imyitozo ikarishye itegura umukino wa Musanze FC ubimburira indi yo kwishyura ya Shampiyona y’u Rwanda 2024-25.
Ni umukino wa mbere Rayon igiye gukina nyuma y’uko habaye inteko rusange yemeje amategeko azagenga Rayon Sports Ltd na noteri akashyiraho umukono ariko ayo mategeko ubu akaba ateye urwikekwe mubayasinye.
Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Gashyantare 2024, umutoza wungirije Ouanane Sellami nawe arasubukura imyitozo afatanye na bagenzi be kwitegura uyu mukino Rayon Sports izakiramo Musanze FC. Uyu mutoza akaba yageze mu Rwanda mu rukerera avuye mu biruhuko.
Rayon Sports izakira Musanze FC ku cyumweru, tariki ya 09 Gashyantare 2025 saa cyenda zuzuye kuri Kigali Pele Stadium. Amatike y’uyu mukino yatangiye kugurishwa, ndetse akaba ari kuri poromosiyo kugeza kuri uyu wa gatanu. Amatike ari kugura 20,000Frw muri VVIP, 10,000Frw muri VIP, 5,000Frw ahatwikiriye na 3,000Frw ahasigaye hose. Guhera kuri uyu wa gatandatu ibiciro bizahinduka bibe 30,000Frw muri VVIP, 20,000Frw muri VIP, 7,000Frw ahatwikiriye na 5,000Frw ahasigaye hose. Gura itike yawe uyu munsi.



