blank

Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Werurwe 2025 ku isaha ya saa Kumi n'ebyili z'umugoroba kuri Stade Amahoro i Remera hateganijwe umukino u Rwanda tuzakiramo Nigeriya mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 kikazakirwa n'ibihugu bitatu (3) ari byo Canada, Mexico na Leta zunze ubumwe za Amerika.

blank

Uyu mukino w'ishiraniro w'umunsi wa Gatatu wo mu Itsinda C, ukazaba ari uwa munani mu mateka ugiye guhuza aya makipe yombi mu marushanwa yose. Mu mikino irindwi iheruka guhuza ibi bihugu u Rwanda rwatsinzemo umukino umwe, Nigeria itsinda imikino ibiri maze amakipe yombi anganya imikino ine. Muri iyi mikino u Rwanda rwinjije ibitego bitatu, rwinjizwa ibitego bitandatu (6).

Umukino wa mbere wahuje ibi bihugu byombi wakinwe ku itariki 5 Kamena 2004. Ni umukino wari uwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi ariko warangiye Nigeria itsinze u Rwanda ibitego 2-0.

Ikipe y’Igihugu ya Nigeria yageze mu Rwanda mu byiciro bitatu: ku Cyumweru tariki 16 Werurwe 2025, ku wa Mbere tariki 17 nimugoroba, no mu ijoro ryo kuwa Kabili tariki 18 Werurwe 2025, Ikaba yarakoreye imyitozo ya mbere ejo kuwa Kabiri ku Kibuga cyiza cy'ubwatsi karemano cy'ishuri rya Louisenlund i Bugesera harimo umutoza wayo Umunyamari Eric Seckou Chelle n'umukinnyi wayo ukomeye Victor Osimhen ukinira Galatasaray muri Turkey ikaba icumbitse muri Radisson Blu Hotel.

blank
Abakinnyi ba Nigeria
blank
Abakinnyi bahamagawe mu ikipe y'igihugu Amavubi

Abakinnyi bose b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda umutoza Adel Amrouche yahamagaye bakaba barageze mu mwiherero aho bacumbitse muri Hotel Sainte Famille bakaba bakorera imyitozo kuri Stade Amahoro aho n'ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida wa FERWAFA Munyantwali Alphonse, umunyamanga Karisa Adolphe Camarade n'umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Uwayezu Francois Regis babasuye kuwa mbere 17 Werurwe 2025.  Ikindi ni uko ntagihindutse uyu munsi umutoza wungirije benshi bibazaga igihe azazira Carolin Braun agera mu ikipe gufatanya n'abandi.

Mu butumwa Perezida wa FERWAFA yatanze ni uko buri munyarwanda wese akwiye kuza gushyigikira Amavubi "Twese inyuma y'Amavubi".

U Rwanda ruyoboye itsinda C n’amanota arindwi (7) mu gihe Nigeria ifite amanota atatu yakuye mu mikino itatu yanganyije, Nigeria ikaba izakorera imyitozo ya nyuma kuri Stade Amahoro ejo Saa Kumi n'ebyili nk’uko amategeko abiteganya.

blank
Urutonde rw'agateganyo
blank
Umutoza wa Nigeria Eric Chelle

 

 

blank
Abakinnyi ba Super Eagles mu myitozo ku kibuga cya Louisenlund

Amafoto: FERWAFA & Super Eagles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *