blank

Kuri iki cyumweru, tariki ya 02/03/2025 i saa cyenda z’amanywa (15h00), ubuyobozi bwa FERWAFA bwatumiye Abanyamakuru, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye muri salle isanzwe iberamo Press Conference muri Kigali Pélé Stadium.

Muri iki kiganiro hatangarijwemo abatoza b’amakipe y’igihugu mu byiciro bitandukanye. Mu ikipe y’igihugu y’abagabo, Adel Amrouche niwe wagizwe umutoza mukuru, Azungirizwa na Eric Nshimiyimana wanshinzwe ikipe y'abatarengeje imyaka 20 (U20) na Carolin Braun. Cassa Mbungo Andre yagizwe umutoza mukuru w’amakipe yose y’igihugu y’abagore anashingwa iterambere ry’umupira w’amaguru mu biro bya Directeur Technique. Abazungiriza Cassa Mbungo Andre mu makipe y'igihugu y'abagore bazashyirwaho vuba.

blank
Adel Amrouche wagizwe umutoza ikipe y’igihugu y'Abagabo (Amavubi)

Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), Munyantwali Alphonse, yatangaje ko guhitamo uyu mutoza bitari akazi koroshye kuko byari byasabwe n’abatoza benshi. Yagize ati: “Hashize igihe nta mutoza dufite. Twari dufite akazi katoroshye ko kumuhitamo kuko hari benshi babyifuzaga. Ubu yaje rero kandi turizera ko amahitamo twakoze ari meza.”

Abajijwe igihe amasezerano aba batoza bahawe azamara, yasubije ati: “Buri wese hano yasinyishijwe imyaka ibiri, kandi bigendanye n’amarushanwa dufite hari ibyo twavuganye bazageraho.”

Adel Amrouche yavuze ko agiye guha amahirwe abakinnyi bose bo mu Rwanda bagaragaza ko bafite impano. Yagize ati: “U Rwanda ndaruzi, nzi abakinnyi barwo, nzi amakipe yaho nka APR ikina amarushanwa mpuzamahanga, hari icyo nduziho. Bagomba kumenya ko nshobora kuba nazana umukinnyi wo mu kiciro cya Kabiri agakinira ikipe y’igihugu.”

“Buri wese azabona amahirwe kuko Ikipe y’Igihugu ni iy’Abanyarwanda bose. Nakunze u Rwanda kuko ari igihugu cyiyubatse, ndashimira Perezida Paul Kagame wabikoze. Cyabaye igihugu cy’igihangange muri Afurika, ndabizi neza dufatanyije twazamura umupira w’u Rwanda ukaba uwa mbere muri Afurika.”

Abajijwe impamvu yahisemo kungirizwa na Eric Nshimiyimana, yasubije ati: “Nkunda gukorana n’abatoza bo mu gihugu ngiyemo kuko akenshi na kenshi ntabwo tuzanwa no kubaka abakinnyi gusa, ahubwo harimo no gusangiza abatoza tuhasanga ubumenyi.”

Iki kiganiro cyamaze umwanya muto bitewe n'uko kuri Kigali Pele Stadium hagombaga kubera umukino wahuzaga Rayon Sports na Gasogi United, byatumye hanabazwa ibibazo bike cyane. Abayobozi ba FERWAFA batangaje ko bagiye gutegura ikiganiro kirambuye mu minsi ya vuba.

blank
Carolin Braun, umutoza wa kabiri wungirije w'ikipe y'igihugu
blank
Cassa Mbungo Andre yagizwe umutoza ikipe y’igihugu y'Abagore (Amavubi)
blank
Abayobozi ba FERWAFA bafatanye ifoto n'abatoza b'amakipe y'iguhugu
blank
Ikiganiro cyitabiriwe n'abanyamakuru benshi

Amafoto: FERWAFA