Amababa Group ni Itsinda (Chorale) ribarizwa mu itorero ry'Abadiventiste b'umunsi wa Karindwi rya Horeb, riherereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali munsi gato ya Kigali Pele Stadium. Yatangiye umurimo wo kuririmba mu mwaka wa 2007 ari abasore, muri abo banyuzemo hasigaye abasore 3 naho abakiririmba hakaba hasigayemo umusore umwe, abandi bose bashimira Imana ko yabubakiye ingo.
Amababa mu marenga ya gihanuzi bisobanura "Kwihuta", nk'uko biri muri Matayo 28:19-20 havuga kwihutana ubutumwa bwamamaza Yesu Kristo aho babashije gutumirwa hose banashobojwe kugera harimo hafi yo mu ntara zose z'igihugu ndetse n'i Bujumbura mu gihugu cy'u Burundi, bakaba baniteguye gukomeza gukora uwo murimo aho bazahamagarwa hose biciye muri gahunda y'itorero ryabo.
Gusa ntabwo abayitangiriyemo bose bakiyirimo ahubwo imibare yabo igaragaza ko hamaze gucamo abaririmbyi 12, bitabira gahunda z'abanyamuryango babo (ubukwe) kubasura, kandi banabashimira cyane uburyo babashyigikira muri uwo murimo w'Ivugabutumwa harimo gufatanya gukora amateraniro (Amavuna).

Bakaba baterwa umwete cyane nabagira aho bakurwa n'ubutumwa batwaye cyane iyo hari ubabwiye ko yafashijwe n'indirimbo zabo zikanamubwiriza agahinduka kandi rwose barahari. Izo ndirimbo zabo zifasha benshi haba ku bazitunze, abazumva kuma Radiyo television, cyangwa ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube cyane Channel yabo "Amababa Group" ibyo byose bageraho ntabwo babyita ibyabo ahubwo n'iby'abababa hafi (Amababa Family Group "AFG") batibagiwe n'itorero ryabo rya "HOREB SDA bakaba bafite indirimbo z'amajwi imizingo 3 n'uwa kane uri gutunganywa ugana ku musozo n'umwe w'amashusho uwa Kabili nawo uri mu nzira kuko uyu munsi indirimbo ya mbere yagiye ahagaragara yitwa "ARIHARIYE" kandi hakaba hari n'izindi ziri hafi gusohoka, karibu rero kuri Channel yabo "AMABABA GROUP" Imana itwongerane imigisha turabakunda turi kumwe.

Reba indirimbo "Arihariye"