blank

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Gashyantare 2025 saa 18:00' kuri Kigali Pele stadium habereye umukino wo kwishyura muri 1/8 cy'igikombe cy'amahoro  hagati y'amakipe APR FC na Musanze FC umukino ubanza amakipe yose yanganije ubusa ku busa i Musanze kuri stade Ubworoherane.

Mu gice cya mbere  APR FC yatangiye isatira cyane ishaka igitego hakiri kare, ku munota wa kabiri yahushije uburyo bwari kuvamo igitego,byaje gutanga umusaruro nyuma mike ku munota wa 4' Mamadou Lemine Bah atsinda igitego, Musanze FC yanyuzagamo nayo igashaka uko yakwishyura igitego yari yatsinzwe ku munota wa 14' DUFITUMUFASHA Pierre yateye ishoti rikomeye umuzamu amutunguye umupira awukoraho ujya hanze y'izamu, ku burangare bw'ubwugarizi bwa Musanze FC APR FC  yongeye gutsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na  RUBONEKA ku munota wa 30'.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC ifite ibitego 2 ku busa  bwa Musanze FC.

blank
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ikipe ya Musanze aho yasimbuje abakinnyi babiri icyarimwe murwego rwo gushaka kubona uko yakwishyura ibitego bibiri yari yatsinzwe mu gice cya mbere ku munota wa 54' Musanze FC yabonye kufura yatewe na SUNDAY atera ishoti ridafite imbaraga umuzamu ahita uwufata. Ku munota wa 63' Musanze FC yongeye gukora impinduka isimbuza KAMANZI i Ashilah asimburwa na ADESHOLA. Ku munota wa 66' APR FC yongeye gutsinda igitego cya gatatu. Ku munota wa 80' APR FC yongeye kubona igitego cya kane cyatsinzwe na Mamadou Sy kiba igitego  cya kane muri uyu mukino.

Umukino warangiye APR FC ifite ibitego Bine ku Busa bwa  Musanze FC ikatisha tike yo kuzakina 1/4 aho izakina  n'ikipe ya  Gosogi United.

blank
Uko imikino yo kwishyura ya 1/8 yagenze

Uko Amakipe azahura muri 1/4

  • Police FC vs As Kigali
  • Mukura VS vs Amagaju FC
  • APR FC vs Gasogi United
  • Rayon Sports FC izahura nizatsinda ejo Hagati ya Gorilla FC na City Boyz.
blank
Mamadou Sy ashakisha igitego

blank

Amafoto: APR