Kuri iki cyumweru, kuwa 12 Mutarama 2025, ikipe ya APR FC itsindiwe i Huye 1-0 mu mukino wa 15 usoza imikino ibanza y’icyiciro cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda. Ni umukino yakiriwemo n’Amagaju kuri stade ya Huye.
Ni umukino witabiriwe n’abafana benshi baturutse mu mugi wa Kigali, banabanje gukora akarasisi berekeza i Huye gushyigikira ikipe yabo.
Amakipe yombi yari yahisemo kwitabaza abakinnyi bakurikira:

Amagaju FC: 18 Twagirumukiza Clement (GK), 3 Dusabe Jean Claude(C), 14 Abdel Matumona Wakonda, 8 Tuyishimire Emmanuel, 20 Shema Jean Baptiste, 26 Nkurunziza Seth, 28 Sebagenzi Cyrille, 7 Rachidi Yekini, 17 Ndayishimiye Edouard, 29 Useni Ciza Seraphin, 10 Destin Malanda.
Abasimbura: Kambale Kiro Dieme, Dusabimana Christian, Kambanda Emmanuel, Iragire Saidi, Iradukunda Daniel, Niyonkuru Claude, Gloire shaban Salomon.

APR FC: 32 Pavelh Ndzila (GK), 5 Aliou Souané, 13 Niyigena Clément, 3 Niyomugabo Claude (C), 28 Nshimiyimana Yunusu, 25 Yussif Seidu Dauda, 22 Niyibizi Ramadhan, 27 Ruboneka Bosco, 23 Dushimimana Olivier "Muzungu", 27 Tuyisenge Arsène na 11 Mugisha Gilbert.
Abasimbura: Ruhamyankiko Ivan, Ndayishimiye Dieudonne, Taddeo Lwanga, Lamptey Richmond, Mugiraneza Frodouard, Kwitonda Allain, Kategaya Eria, Bah Mahamadou Lamine, Sy Mamadou.
Uyu mukino watangiranye no gusatira cyane ku ruhande rwa APR. Ku munota 2 APR yabonye amahirwe ubwo Tuyisenge Arsène yarekuraga ishoti rikomeye, Umunyezamu w'Amagaju, Twagirumukiza Clement agafata umupira.
Amagaju nayo yagerageje gusatira, ku munota wa 25, Malanda atera ishoti rikomeye inyuma y'urubuga rw'amahina ariko Umunyezamu wa APR FC, Pavelh arawufata.
Ku munota wa 32 APR FC yongeye kubura uburyo bwabazwe. Ubwo Dauda Yussif yacengaga abakinnyi batatu ba Amagaju FC, maze acomekeye umupira Ruboneka Bosco nawe awuha Tyisenge Arsène ariko atera Umunyezamu wa Amagaju FC agashoti gato agashyira muri koruneri, itagize icyo itanga. Igice cya mbere kiza kurangira ari 0-0.
Amagaju yaje gutsinda igitego na Ndayishimiye Eduard ku munota wa 56. Amakipe yombi yakomeje gusatirana ariko ntibyagira icyo bitanga. Umukino ujya kurangira, umusifuzi wa Kane, Kayitare David yongeyeho iminota umunani.
Umukino ujya kurangira Richmond Lamptey yateye ishoti rikomeye, umunyezamu wa Amagaju FC, Twagirumukiza Clement akozaho imitwe y'intoki awushyira hanze y'izamu. Korunieri ebyiri zitewe na Kwitonda Alain 'Bacca' ntacyo zitanze. Umukino waje kurangira Amagaju FC atsinze APR FC 1-0.
Umunsi wa 15 usize amakipe yo mu Majyepfo agaritse ayo mu mugi wa Kigali. Nyuma y’aho kuri uyu wa Gatandatu, kuwa 11 Mutarama 2025, Mukura VSL itsindiye Rayon sports 2-1 kuri stade ya Huye, Amagaju nayo ahatsindiye APR FC 1-0.

APR FC igumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 31, mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 36. Amagaju ahise ijya ku mwanya wa 7 n’amanota 21, mu gihe Kiyovu Sports iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 12.
Hatabaye impinduka, shampiyona izakomeza hakinwa imikino yo kwishyura kuwa 8 Gashyantare 2025.