Mu mukino wa ½ cy’igikombe cy’intwari wabereye kuri Kigali Pele Stadium, kuri uyu wa kabiri, tariki ya 28 Mutarama 2025, APR FC yageze ku mukino wa nyuma itsinze AS Kigali ibitego 2-0
Ni umukino waranzwe no gukinira hagati cyane kw’amakipe yombi, igice cya mbere kiza kurangira amakipe yombi anganya 0-0.
Ku munota wa 55, Mugisha Gilbert yahinduye umupira usanga Lamine Bah uwuteye mu izamu uvamo, awusubijemo ujya hejuru, umusifuzi Ngabonziza Jean Paul yemeza ko myugariro wa AS Kigali yawukuyemo n'ukuboko, atanga penaliti. Iterwa na Denis Omedi, APR iba ibonye igitego cya mbere.
Ku munota wa 80, Niyibizi Ramadhan yatsinze igitego cya 2 ku mupira w’umuterekano ahana ikosa Benedata Janvier yakoreye Dushimimana Olivier (Muzungu). akiniwe nabi na hafi y'urubuga rw'amahina mu ruhande.
Mu minota ya nyuma y’umukino, APR yahushije uburyo bwari bwabazwe ku mupira mwiza Dushimimana Olivier yahinduriye mu rubuga rw'amahina, usanga Tuyisenge Arsene awuteye mu izamu, Cuzuzo Aime Gael ayukuramo.
Umutoza wa APR FC, Darko Novic, yari yahisemo gukinisha bamwe mu bakinnyi bashya iyi kipe iheruka kugura. Pavelh Ndzila (GK), Ndayishimiye Dieudonne, Niyomugabo Claude (C), Aliou Souane, Niyigena Clement, Dauda Yussif, Ruboneka Bosco, Lamine Bah, Denis Omedi, Hakim Kiwanuka, na Mugisha Gilbert.
Umutoza wa AS Kigali, Mbarushimana Shabani, yari yahisemo gukinisha: Cuzuzo Aime Gael (GK), Nkubana Marc, Akayezu Jean Bosco, Rucogoza Ilias, Ntirushwa Aime, Franlin Onyeabor, Haruna Niyonzima, Benedata Janvier, Ishimwe Saleh, Emmanuel Okwi, na Shabani Hussein Tchabalala.

Amafoto: igihe.com