blank

Nk’uko byagenze umwaka ushize wa 2024, Police FC yongeye guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’irushanwa ry’Intwari. Amateka yahindutse kuri uyu wa gatandatu, tariki 01 Gashyantare 2025, Police itsindwa na APR FC penaliti 4-2, nyuma yo kunganya 0-0.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, saa kumi n’imwe. Watangiye ukererewe kuko wari uteganijwe gutangira saa cyenda utangira saa kumi n'iminota 48,  bitewe n’uko wabanjirijwe n’umukino wa nyuma w’igikombe cy’irushanwa ry’Intwari mu bagore wahuzaga Rayon Sports n’Indahangarwa, nawo wakinwe iminota 90 ariko ukarangira ari 0-0, hitabazwa iminota 30 y’inyongera.

Iminota 90 y’umukino, yagaragayemo gucungana cyane, byatumye aya makipe y’Abashinzwe Umutekano w’Igihugu, umukino urangira ntayibashije kubona igitego. Bisaba ko hongerwaho iminota 30 kugira ngo hamenyekane iyegukana igikombe.

Ku munota wa 107, Niyigena Clement yakoreye ikosa Ani Elijah waganaga mu rubuga rw’amahina, yerekwa ikarita y’umuhondo. Uyu myugariro yahise yerekwa ikarita itukura kubera ko yari ikarita ya kabiri y’umuhondo yari yeretswe muri uyu mukino.

N’ubwo, ikipe ya APR yakinnye iminota isigaye ari abakinnyi 10, ntibyayibujije gucunga neza iminota isigaye, irangira itinjijwe igitego. Hitabazwa penaliti kugira ngo hamenyekane ikipe yegukana igikombe.

APR FC yinjije penaliti enye, Pavel Nzira akuramo penaliti ebyiri za Police FC, birangira APR FC yinjije penaliti 4-2 za Police. Umukino urangira utyo APR FC yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’Intwari 2025.

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’Intwari 2025, itsinze AS Kigali 2-0. Police FC yageze ku mukino wa nyuma isezereye Rayon Sports iyitsize penaliti 3-1 nyuma yo kunganya igitego 1-1.

blank
APR FC yishimira igikombe cy'intwari yegukanye

blank

Umutoza Mashami Vincent yari yahisemo gukoresha:Niyongira Patience (GK), Nsabimana Eric (C), Ishimwe Christian, Bigirimana Abeddy, Mandela Ashraf, Ani Elijah, Msanga Henry, Mugisha Didier, Issah Yakubu, Allan Katerega, na Byiringiro Lague

Abasimbura: Onesime, Muhadjiri, David, Akuki, Pacifique, Chukwuma, Tia, Fred, Ali na Ssenjobe.

blank
Abakinnyi umutoza Mashami Vincent yari yahisemo gukoresha

Umutoza Darko Novic yari yahisemo gukinisha:Pavelh Ndzila (GK), Niyomugabo Claude (C), Ndayishimiye Dieudonne, Niyigena Clement, Aliou Souane, Duada Yussif, Ruboneka Bosco, Lamine Bah, Hakim Kiwanuka, Denis Omedi, na Mugisha Gilbert.

Abasimbura: Ruhamyankiko, Yunussu, Ramadhan, Lwanga, Muzungu, Pitchou, Gilbert, Arsene na Ouattara.

blank
Abakinnyi umutoza Darko Novic yari yahisemo gukoresha

Agashya kabaye: Uwakoraga ku buhanga bw'ibyuma, APR FC imaze guhabwa igikombe yacuranze indirimbo ya Rayon Sports maze abafana ba APR bari hafi barasakuza bamwe bashaka no kujya gucomora ibyuma ariko uwabikoragaho ababera ibamba yerekana ko na Rayon Sports y'Abagore yarwaye igikombe.