blank

Uyu munsi tariki 11/02/2020 kuri Kigali Pele Stadium AS Kigali FC yari yakiriye Vision FC mu irushanwa ry'Igikombe cy'Amahoro aho hakinwaga umukino ubanza wa 1/8 cy'Igikombe cy'Amahoro 2025.

Ni umukino watangiye amakipe yombi afite ishyaka ari nako abakinnyi bamwe ku mpande b'inararibonye nka Haruna Niyonzima ubu wabaye Kapiteni yakinaga neza mu kibuga hagati. Ikipe ya Vision FC ibifashijwemo n'abakinnyi nka Ganijuru Ishimwe Elie hamwe na Elie Kategaya nayo yagiye igora AS Kigali.

Ku munota wa 24 AS Kigali yabonye kufura nyuma y'ikosa Ganijuru yakoreye Haruna Niyonzima yahise iterwa na Emmanuel Okwi maze umuzamu wa Vision FC James Desire Bienvenue Djaoyang akuramo.

Ntibyatinze kuko Ku munota wa 35 AS Kigali yakinnye neza nyuma yo guhererekanya umupira hagati ya Haruna Niyonzima, Hussein Shaban na Okwi ariko Hussain atanze umupira kwa Akayezu Jean Bosco atera ishoti rigonga umutambiko w'izamu rya Vision FC.

AS Kigali yakomeje guhererekanya umupira neza maze ku munota wa 39 AS Kigali ibifashijwemo na Hussein Shabalala Shabani yatsinze ibitego cya mbere cyabonetse nyuma yo guterera ishoti rikomeye inyuma y'urubuga rw'amahina igitego kirinjira

Ku munota wa 45+2 Vision FC yabonye kufura ku ikosa Jean Bosco Akayezu yakoreye Twizerimana Onesme ariko kufura Kategaya Elie ayitera hanze, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.

Vision FC yagarutse mu gice cya kabiri ikora impinduka maze Mussa Esenu asimbura Twizerimana Onesme ntibyatinze kuko Mussa Esenu ku munota wa 49 yateye umutwe mu izamu rya AS Kigali ariko ariko ntibyagira Icyo bitanga.

Ku munota wa 57 AS Kigali yabonye ubundi buryo bukomeye imbere y'izamu rya Vision FC ariko Emmanuel Okwi wari umaze gucenga abakinnyi bose ba Vision FC, umuzamu aratabara.

Umukino warinze urangira AS Kigali ikomeza kwataka isa nishaka igitego cya 2 ariko Vision FC nayo ikomeza kwirwanaho yirinda ko yatsindwa ikindi.

“Wari umukino mwiza, twakagombye kuba twatsinze ibitego nka bitatu ariko ntabwo byakunze. Ariko navuga ko ari match itari mbi, dushoje tudatsindiwe iwacu, dufite retour ubwacu nibaza ko dufite amahirwe menshi.” Shabani, umutoza wa AS Kigali.

Abajijwe ku mukino bafite na APR mu mpera z’iki cyumweru, yagize ati: “Twiteguye neza, ni match twifuza kugira icyo twakora, dukeneye amanota atatu. Ni match izaba ari nziza ikomeye kandi ku mpande zombi.”

Umutoza wa Vision FC, Mbarushimana Abdu abajijwe icyatumye ikipe ye itsindwa na AS Kigali yasubije ko: “Ni umukino twagowe n’igice cya mbere, twari twifuje guhagarika bariya bakinnyi ba AS Kigali. Baje guhererekanya umupira bituma dutsindwa igitego. Twabasigiraga umwanya wo gukiniramo nicyo cyatwishe mu gice cya mbere.”

blank
Hussein Shabani Shabalala yishimira igitego yatsinze
blank
Abakinnyi AS Kigali yabanje mu kibuga
blank
Ganijuru Ishimwe Elie
blank
Abasifuzi bayoboye uyu mukino

blank

Kuri sitade Ikirenga, Intare FC yari yakiriye Mukura VS, uyu mukino warangiye Mukura VS itsinze Intare FC 1-0 cyatsinzwe na Ishimwe Abdoul.

blank
Mukura VS yatsinze Intare FC 1-0

Kuri uyu wa gatatu, tariki 12 Gashyantare 2025 imikino ya 1/8 izakomeza: Rutsiro yakira Rayon Sports kuri stade Umuganda, Nyanza yakire Police FC kuri sitade ya Nyanza, Amagaju yakire Bugesera i Huye, AS Muhanga yakire Gasogi United i Muhanga, Musanze yakire APR i Musanze, ku Mumena City Boys Gorilla.