Mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri ry’igikombe cy’amahoro wabereye kuri Pele Stadium, kuri uyu 15 Mutarama 2025 AS Kigali yatsinzwe na Etincelles 3-2.
Igice cya mbere cyarangiye Etincelles yinjije ibitego 3 ku gitego 1 cya AS Kigali. Mu gice cya kabiri AS Kigali, yaje gutsinda igitego cya 2, umukino uza kurangira Etincelles itsinze 3-2.
AS Kigali iheruka gusinyisha Haruna Niyonzima, watangaje mbere y’uyu mukino: “turashaka igikombe cy’amahoro n’icy’intwari kandi birashoboka”.
Mu yindi mikino ibanza, umukino wabereye mu Kabagali wahuje United Stars n’Amagaju, wagaragayeho umufana wa Rayon Sports, waturutse i Kigali agiye kwitura Amagaju kubwo gutsinda APR mu mukino w'umunis wa 15 wa shampiyona y'ikiciro cya mbere.

Uko indi mikino yagenze:
- Musanze FC 2-0 Muhisimbi FC
- AS Muhanga FC 1-0 Étoiles de l'Est FC
- United Stars FC 0-4 Amagaju FC
- Ivoire Olympique FC 0-2 Intare FC
- UR FC 2-3 Nyanza FC
- Nyabihu FC 1-3 City Boys FC
Kuwa 16 Mutarama 2025
Kiyovu Sports Club VS Rutsiro FC